Gutoza abana kwibuka bibafasha kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 94, hirya no hino mu karere ka Rulindo hakomeje kubera ibikorwa byo kwibuka mu bigo by’amashuri, aho abanyeshuri bigishwa bakanasobanurirwa ibyabaye muri Jenoside.

Kwibuka mu bigo by’amashuri biri mu rwego rwo gufasha urubyiruko n’abana bato kwamagana ikibi cyose, bitandukanya n’ababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne.

Niwemwiza avuga ko igikorwa cyo kwibuka mu bigo by’amashuri ari igikorwa gikomeye kandi gikwiye gutanga isomo ryiza ku bana b’u Rwanda.

Agira ati “Abana nibo Rwanda rw’ejo; niyo mpamvu bakwiye gusobanurirwa neza ibyabaye bityo bakamenya ukuri bagakura barwanya ikibi cyose cyagarura Jenoside”.

Uyu muyobozi asanga ababyeyi bakwiye kwigishwa abana babo kugira urukundo no kubahana, bakabikurana bityo bikazatuma baba abantu bazima ,batarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Asaba ababyeyi kutaroga abana iwabo ku mashyiga, aho usanga ababyeyi bamwe bokamwe n’ivangura babicengezamo abana babo, ugasanga nabo bashaka kubicengeza muri bagenzi babo.

Kuba abana basobanurirwa ibyabaye muri Jenoside bizabafasha kurwanya amacakubiri.
Kuba abana basobanurirwa ibyabaye muri Jenoside bizabafasha kurwanya amacakubiri.

Abana ngo bakunze kugaragara bavuga ko iwabo aho bakomoka usanga ari bo bakunze kubabibamo ingengabitekerezo ,biturutse ku mibanire mibi y’abaturanyi baba badahuje ubwoko.

Ibyabaye muri Jenoside kandi nk’uko abana babitangaza ngo baba bumva biteye ubwoba ariko bibafasha kumva ububi bw’ivangura bityo ngo nabo bakabasha gukura bafite urukundo muri bagenzi babo.

Ikindi ngo ni uko bibafasha kumva ko umuntu ari nk’undi , ko bava amaraso kimwe ko ububabare bwagera kuri umwe bwagera no kuri mugenzi we, bigatuma baha agaciro ikiremwa muntu.

Ababyeyi nabo bemeza ko gutoza abana bato kwibuka bifite icyo byigisha urubyiruko, mu gihe ruba rutarabonye ibyabaye, bityo bigatuma abana bagira icyo bamenya ku byabaye mu gihe babisobanuriwe neza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka