Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ngo ni ugukomeza kuyikora

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ibigo biyishamikiyeho ndetse na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), bavuga ko batewe impungenge n’uko Jenoside yakorewe abatutsi ikomeje gukorwa binyuze mu mvugo n’ingiro zo kuyipfobya, kuyihakana ndetse no kugoreka amateka yayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana wahaye ikiganiro abakozi ba MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku wa kane tariki 30 Mata 2014, yagize ati “Gupfobya Jenoside ni nko kuyikora ubwayo; upfobya arusha ubugome uyikora kuko aba azi ko yabaye”.

Naho Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alivera Mukabaramba we agakomeza ati “Muri abo bapfobya hashobora kuzavamo abongera kuyikora”.

Dr Jean Damascene Bizimana/CNLG (hagati) yavuze ko gupfobya Jenoside ari nko kuyikora.
Dr Jean Damascene Bizimana/CNLG (hagati) yavuze ko gupfobya Jenoside ari nko kuyikora.

Dr Bizimana yasobanuye ko karande y’urwango ruri mu mitima y’abantu ari yo mpamvu yo kubaho kw’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi; “bakavuga ko ari isubiranamo ry’amoko ryabayeho, cyangwa ngo ‘abatutsi nibo bashotoye bakarenganya abahutu, kuko ngo iyo FPR idatera u Rwanda, nta Jenoside yari kuba’”.

Yakomeje avuga ko abapfobya barangwa no guhisha ukuri, nk’aho uwitwa Pascal Ndengejeho yavuze ko abatutsi atari bo bahigwaga; hakaba n’abavuga ko abakoraga Jenoside ngo ari FPR yiyambikaga imyenda ya Ex-FAR, abandi ngo umubare w’abatutsi bishwe ni ibihumbi 280.

Raporo yiswe mapping ndetse n’iyanditswe n’umufaransa Jean Louis Bruguiere, nazo ngo ziri mu bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo hari n’abavuga ko Jenoside itateguwe; abasaba ko FPR yakurikiranwa mu nkiko, ndetse n’abavuga ko gukorera Jenoside abatutsi ngo byari bifite ishingiro n’impamvu yumvikana.

Abakozi muri MINALOC n'ibigo biyishamikiyeho, bibutse Jenoside ku nshuro ya 21 yakorewe abatutsi.
Abakozi muri MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho, bibutse Jenoside ku nshuro ya 21 yakorewe abatutsi.

Bamwe mu bakurikiranwa bamaze no gushyirwa ku rutonde rw’abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi, barimo igitangazamakuru cy’abongereza, BBC; Dr Gasana Anastase wabaye Minisitiri w’intebe, Faustin Twagiramungu, Pascal Ndengejeho, Musenyeri Perrodin, Padiri Serge Desuteri (niko iryo zina ryumvikana mu Kinyarwanda), Pierre Pean, Sixbert Musangamfura, Dr Nkiko Nsengimana na James Gasana.

Mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, hari abakozi muri MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho, bavuze ko ipfobya n’ihakana ryayo ngo ari urundi rugamba rukeneye ingabo nyinshi, aho bagaragaza ko haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo, abayipfobya ngo barushaho kuba benshi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka