Gisenyi: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside ahari kubakwa inzu

Mu masaha ya saa 11h kuri uyu wa 21/01/2014 abakozi buwitwa Hakizimana babonye imibiri y’abantu aho barimo bacukura umusingi w’inzu igiye kubakwa batabaza inzego z’umutekano.

Metero ebyiri uvuye k’umuhanda ugera ahari iyo mibiri, metero imwe y’ubujya kuzimu niho iyo mibiri yariri, metero 20 uvuye ahari bariyeri mu gihe cya Jenoside hafi y’ishuri ryisumbuye ry’abayisilamu ryitwa ESIG.

Abakozi bari gucukura umusingi bagasangamo imibiri.
Abakozi bari gucukura umusingi bagasangamo imibiri.

Imibiri ibiri yabonetse ni umugore n’umugabo nkuko bigaragazwa n’imyenda bari bambaye ndetse umugabo yasanzweho umwambi w’ingobe, abaturage babibonye n’abayobozi bakaba batashoboye kumenya abaribo.

Kabanda ukuriye Ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko batarashobora kumenya abaribo, ariko akavuga ko bagiye gukomeza gushaka amakuru, asaba ko aho hantu bakomeza gushakishwa n’indi mibiri kuko bishoboka ko yahaba kuko hari bariyeri.

Imibiri yabonetse ntiramenyekana.
Imibiri yabonetse ntiramenyekana.

Abatanze ubuhamya muri Gacaca n’abandi batanze amakuru ntibigeze bavuga kuri iyi mibiri kuko n’abacyekwaga ko baba barahiciwe ngo bajyanywe kuri Komini Rouge, Kabanda akaba avuga ko kuva batarashyingura mu cyubahiro abishwe muri Gisneyi ngo bamenye abashyinguwe n’abadashyinguwe badafite amakuru ku mibiri y’abishwe.

Abishwe baguye iruhande rwa bariyeri muri Jenoside.
Abishwe baguye iruhande rwa bariyeri muri Jenoside.

Cyakora avuga ko amakuru agiye gukomeza gushakishwa mu baturanyi n’abireze kuko nyiri iki kibanza yitabye Imana ariwe washoboraga gutanga ubuhamya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko bene wacu bapfuye nabi ye!!! kubona upf ukabura nuwagutangira ubuhamya, aba bagome ngo ni interahamwe zarahemutse ku buryo nubwo twabareka IMANA yazababaza ibi bakoze. leta nibashyingure nyine ntakundi

kigali yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka