Gisagara: Abapfakazi ba Jenoside bemerewe gusanirwa amazu

Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) yasuye abapfakazi n’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara ibaha inkunga ya miliyoni zirindwi zo gusana amazu yabo amaze gusaza.

Muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka ndetse no kuremera abarokotse Jenoside.

Imiryango 10 yahawe ibikoresho bitandukanye.
Imiryango 10 yahawe ibikoresho bitandukanye.

Ni muri uru rwego kuri uyu wa gatanu tariki 12/06/2015 MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho basuye umurenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bifatanya n’abarokotse Jenoside bo mu kagari ka Musha umudugudu wa Bukinanyana kongera kunamira inzirakarengane zisaga 2.500 zishyinguye mu rwibutso rwa Musha.

Nyuma yo kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Musha, abapfakazi n’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mudugudu wa Bukinanyana bagaragarije Ministre w’umuco na siporo Julienne Uwacu ibibazo bafite birimo kuba amazu bubakiwe iyi Jenoside irangiye ashaje akaba agiye kubagwaho.

Minisitiri Julienne Uwacu yasuye urwibutso rwa Musha.
Minisitiri Julienne Uwacu yasuye urwibutso rwa Musha.

Bati “Twubakiwe hutihuti, nta bibanza bihagije, amatafari bubakishaga atumye kugirango batubonere aho twikinga kuko twari ku gasozi, ariko noneho ubu yarashaje agiye kuzatugwaho.”

Ministre Julienne Uwacu avuga ko guhitamo gusura aka karere ka Gisagara ahanini iyi ministeri yabitewe no kuba ari kamwe mu turere twitaruye umujyi ndetse tutagira aho dukora ku muhanda wa kaburimbo bigatuma tudakunze kugerwamo n’abandi bantu akenshi baturutse mu zindi ntara.

Yijeje abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko n’ubwo basa n’aho bari kure igihugu kibatekereza kandi ko leta izajya ikomeza kubaba hafi.

Minisiteri y'umuco na siporo yatanze_ miliyoni 7 zo ubakira abapfakazi ba Jenoside ba Musha.
Minisiteri y’umuco na siporo yatanze_ miliyoni 7 zo ubakira abapfakazi ba Jenoside ba Musha.

Minisitiri Uwacu kandi yahumurije aba bapfakazi n’imfubyi ababwira ko mu bufasha minisiteri yabageneye harimo miliyoni 7 zizabasanira amazu n’amabati agera ku 1800. Ati “Koko amazu arashaje ariko nibahumure tubari hafi bagiye gusanirwa kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Imiryango 37 yo mu mudugudu wa Bukinanyana niyo izasanirwa amazu, indi igera ku 10 ikaba yagenewe ibikoresho bitandukanye birimo matola, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’imyambaro. Iyi miryango yagaragaje ibyishimo byinshi by’ubufasha yahawe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka