Gicumbi: Huzuye urwibutso rwatwaye asaga Miliyari y’amanyarwanda

Mu Karere ka Gicumbi, huzuye urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu, rwavuguruwe hagendewe kuri gahunda y’Akarere ka Gicumbi yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni muri gahunda yo kurushaho kunoza uburyo bwo gusigasira amateka ya Jenoside muri ako Karere, aho inzibutso za Jenoside zigiye kugabanywa zikava kuri esheshatu zikaba eshatu.

Urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, rwari rusanzwe ruriho ariko rutajyanye n’icyerekezo, nyuma yo kuruvugurura rukaba rugiye kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma y’ubusabe bw’abafite ababo biciwe muri ako gace.

Mu ntangiro za 2023, ni bwo hafashwe icyemezo cyo kuvugurura urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, igikorwa cyateganyirijwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 600.

Ni Urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 1000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokokeye Jenoside muri ako gace bakemeza ko hakiri imibiri y’inzirakarengane itari yaboneka, ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gicumbi, wabaye tariki 11 Mata 2024, hashyinguwe imibiri 46 muri urwo rwibutso rwa Mutete.

Mu butumwa bw’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Parfaite Uwera, yihanganishije imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, by’umwihariko abashyinguye ababo mu cyubahiro kuri uwo munsi, aho yabasabye gukomeza kwiyubakamo ubudaheranwa buzabafasha kugamburuza abifuzaga ko bazima.

Yibukije abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’inzirakarengane itarashyingurwa, mu rwego rwo kuyishyingura mu cyubahiro, asaba kandi buri wese kurushaho kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ikomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’abatifuriza u Rwanda amahoro.

Uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, mu butumwa bwe yagarutse ku buyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside, ahumuriza abaturage yihanganisha kandi imiryango ifite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.

Abasaba gukomera, gutwaza no kwiyubakamo ubudaheranwa n’icyizere, anasaba abitabiriye uwo muhango gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya icyo ari cyose cyashaka kugarura amacakubiri mu banyarwanda.

Yasabye kandi abaturage gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa byose bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe bitoroshye byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku kibazo cyagaragajwe n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase wavuze ko bamwe mu barokotse Jenoside bafite inzu zishaje aho zimwe zubatswe mu 1996 zikaba zenda kubagwaho, Minisitiri Musabyimana yabijeje ko Leta izakomeza kubaba hafi no gukemura ibibazo bikigaragara bibangamiye imibereho yabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana

Mu mibiri 46 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, harimo imibiri 33 yari yarashyinguwe mu ngo z’abarokotse Jenoside, n’indi mibiri 13 yabaga mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamiyaga. Imibiri yose hamwe imaze gushyingurwa muri uru rwibutso rwa Mutete ni 1095.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka