Gasabo: Yahiguye umuhigo we atanga inkunga yo gusana amazu y’abasizwe iheruheru na Jenoside
Umushoramari David Banusan ukomoka muri Israel ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yashyikirije akarere ka Gasabo inkunga ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda yemeye yo gusana amazu y’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 5/7/2014 nibwo Banusan yagejeje iyi nkunga ku muyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, nyuma y’uko yiyemeje gutanga inkunga ye mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu murenge wa Jali mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.
Amafaranga yatanze akaba azasana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yamaze kwangirika yo mu murenge wa Jali, nk’uko yabitangaje ubwo yari muri uyu muhango.
Banusan asanzwee akorera ibikorwa bye by’ishoramari mu Rwanda, aho afite sosiyete ikora mu bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Minerals Supply Africa Ltd.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|