Gakenke: Kwibuka no gushyingura imibiri y’abaziza Jenoside bizanozwa kuruta ubushize

Mu nama igamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu karere ka Gakenke kuwa 25/03/2014, hemejwe ko hazakorwa ibishoboka byose iyi mihango ikanozwa kandi igatungana kuruta ubushize.

Iyi nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, inzego z’ubuzima n’abahagarariye abarokotse Jenoside, yemeje uburyo bwo kunoza ibkorwa byose byo gutegura iki gihe gikomeye ku mateka n’ubuzima bw’Abanyarwanda, bafata ingamba zo kwihutisha imirimo isigaye mu gutegura ahazashyingurwa imibiri y’abantu 901 mu rwibutso rwa Buranga mu murenge wa Kivuruga.

Inzego zirebwa n'ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Gakenke ziyemeje kubinoza kuruta umwaka ushize.
Inzego zirebwa n’ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Gakenke ziyemeje kubinoza kuruta umwaka ushize.

Uwimana Dieudonne ukuriye ihuriro ry’abarokotse Jenoside muri Gakenke yabwiye Kigali Today ko mu mihango yabaye umwaka ushize Abanyarwanda bibuka Jenoside ku nshuro ya 19 ngo urwibutso rwa Buranga rwari ruteguye nabi n’imihango yo gushyingura igenda nabi ariko ngo nyuma y’aho basuye izindi nzibutso birebera uko zitegurwa ku buryo ubu ngo imyiteguro igenda neza.

Yagize ati “Twakoze ingendoshuri dusura izindi nzibutso, kandi twigiye byinshi ku bandi ku buryo ubu dufite icyizere ko urwibutso twujuje ruzaba rugaragaza ko duha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama itegura kwibuka ku nshuro ya 20 muri Gakenke, harimo uko ibiganiro bizatangwa kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, ndetse n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’inzego zo kwa muganga kugira ngo igihe hazagira abahungabana muri ibyo bihe bazabe bafite ababafasha n’ababitaho hafi kandi biteguye bikwiye.

Rumwe mu nzibutso zirimo kubakwa mu karere ka Gakenke.
Rumwe mu nzibutso zirimo kubakwa mu karere ka Gakenke.

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Commission Nationale de Lutte contre le Genocide, mu turere twa Gakenke na Ngororero, madamu Jullienne Mukamukesha yasabye abatuye Gakenke bose kuzitabira ibiganiro n’izindi gahunda ziteganyijwe, cyane cyane urubyiruko, dore ko ngo arirwo rusabwa kuba ku isonga mu guhindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo runitegurira imbere heza hazira amacakubiri.

Muri iyi nama basabye abaturage ba Gakenke n’Abaturarwanda bose kuba hafi y’abarokotse, bakabagaragariza urukundo n’ihumure nk’umusanzu wa buri wese mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Biteganijwe ko mu rwibutso rwa Buranga hazashyingurwa imibiri 901y’abazize Jenoside, mu mihango izaba kuwa 13/04/2014. Iyi mibiri ni iyahoze ishyinguye mu rwibutso rwa Buranga rwari rwubatswe nabi rukangizwa n’amazi.

Tarib Abdul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye Ko,abacu Bashyinguwe,mucyubahiro Kandi Ahantuheza. Hatazagera,amazi Nkahambere Hepfoyikibuga.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka