Gakenke: Imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 900 yari icumbikiwe izashyingurwa muri Mata
Nyuma y’uko Urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke rugize ikibazo rugapfupfunukamo amazi bikaba ngombwa ko imibiri y’inzirakarengane za Jenoside 899 icumbikirwa mu nzu iri iruhande, ubuyobozi bw’akarere bwizeza ko izashyirwa mu rwibutso rushya rwatangiwe kubakwa.
Urwibutso rwa mbere rwagaragaraga ko rutameze neza rwarasanwe ariko ntirwashyingurwamo kubera ko icyumba cyari cyaragenewe kubika imibiri cyuzuyemo amazi avuye mu butaka mbere y’umunsi umwe ngo bashyingure.
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yatangaje ko imirimo y’ubwubatsi izarangira muri Werurwe, ukwezi gukurikira bashyingure mu cyubahiro iyo mibiri.
Kubera ikibazo cy’amikoro make akarere kazubaka urwo rwibutso mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere hazubakwa inzu yo gushyinguramo iyo mibiri, ikindi cyiciro kijyanye no kurwagura bubaka ikindi gice cy’inzu no kurutunganya.
Uru rwibutso ruzaba rufite ahantu hazashyingurwa imibiri, icyuma cy’amateka agaragaraza uko ibikoresho byakoreshejwe bicwa n’ibindi, ibiro by’abakozi, icyumba cy’ubujyanama n’icyumba cy’inama.
Mukamukesha Julienne, umukozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside [CNLG] asanga ruzaba ari urwibutso rwujuje ibisabwa.
Mukamukesha ati: “Twifashishije umutekinisiye wa CNLG atubwira ibyangombwa byose rwagombye kuba rufite…. Dukurikije plan, tubona ibyangombwa byose urwibutso rwakagombye ruba rufite ruzaba rubifite.”
Bifuza ko urwibutso rw’i Buranga rwazaba ikitegererezo mu gihugu rukazuzura rutwaye miliyoni 160, igice cya mbere kizatwara miliyoni 37.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|