Gakenke: Barifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka bagatora Kagame kubera uruhare rwe mu guhagarika Jenoside

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gakenke barasaba ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ikumira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kongera kwiyamamariza manda ye ya 3 ko ryahinduka bakongera bakamutora bitewe n’uruhare yagize mu gutuma batavutswa ubuzima kandi bakaba basigaye batekanye.

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gakenke batumye Depite Devothe Uwamariya kuri uyu wa 13 Mata 2015 mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka no kwunamira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 wabereye mu murenge wa Ruli ngo abasabire inteko guhindura Itegeko Nshinga.

Kubera uruhare Perezida Kagame yagize mu guhagarika Jenoside , abayirokotse ngo barifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka bakazongera kumutora.
Kubera uruhare Perezida Kagame yagize mu guhagarika Jenoside , abayirokotse ngo barifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka bakazongera kumutora.

Mu buhamya bwagiye butangwa, abarokotse Jenoside bagarukaga ku bihe bikomeye bagiye banyuramo guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1994 ubwo hategurwaga umugambi wo kugira ngo uwitwa umututsi wese yicwe ariko bakaza kurokorwa n’ingabo zari iza FPR ziyobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Alfonsine Mukabagwiza wo Murenge wa Ruli ari na ho yarokokeye Jenoside, avuga ko we n’umuryango we bahizwe cyane mu gihe cya Jenoside ku buryo bamwe mu muryango we bahamburiwe ubuzima gusa k’ubw’amahirwe akaza kurokorwa n’ingabo zari iza FPR ari na ho ahera avuga ko agomba kuzatora Paul Kagame.

Ati “Kuri ino saha rero ndashimira Leta y’Ubumwe ngashimira ingabo zahoze ari iza FPR zatubaye hafi kugeza kuri ino saha nkanashimira abantu bagize umutima wa kimuntu batumye tugeza kuri aya masaha tugihagaze ku bwanjye rwose byanze bikunze Paul Kagame nzamutora 100%.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dieudonne Uwimana, na we yashimiye ingabo zari iza FPR zabarokoye anatuma intumwa yarubanda ko ibashyikiriza ubutumwa buvuga ko abarokotse ahagarariye bifuza ko ingigo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa.

Agira ati “Muri iyi minsi mu gihugu cyacu hari bamwe numva ngo bari muri debate z’uko itegeko nshinga ry’Abanyarwanda ritahinduka. Ndabivuga mu’izina ryanjye ariko n’abo mpagarariye twaganiriye, uwaduhaye ubuzima na n’ubu akaba akiri iruhande rwacu yifuza iterambere ryacu, nta wundi rwose twifuza ahubwo ni uko Itegeko Nshinga ryahinduka igishoboka cyose tuzagikora tumuri inyuma.”

Inzego z’ubuyobozi na zo zemereye abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gakenke ko ubutumwa bwabo bagiye kububagereza ku babishinzwe kugirango barebe icyo bazabikoraho.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka