Dady de Maximo yatanze ubutumwa bw’icyunamo abinyujije mu muvugo

Umuhanzi w’imideli akaba n’umunyamakuru, Dady de Maximo Mwicira Mitali, abinyujije kuri facebook kuri uyu wa mbere tariki 08/04/2013 yatanze ubutumwa bujyanye n’icyunamo cya Jenoside mu buryo bw’igisigo.

Dady de Maximo yagize ati: « Ubutumwa ntanze mu cyunamo, ni igitekerezo umubyeyi wari wihishanye n’umwana we yabona ko bagiye kuvumburwa bakicwa bose ahitamo gusohoka aritanga ngo batamwicira umwana, mukumwica we yarebanaga n’umwana we mu maso, amaso ye n’umutima bisiga impanuro n’inama ku mwana we: ubu butumwa nabwise: Akira Ijambo ndatashye ».

Dady de Maximo yerekana imideri.
Dady de Maximo yerekana imideri.

Ndagiye, simbishaka
Urasigaye ngo batagushaka,
Ngutaye mu buvumo
Ngo utavumvurwa
Ariko kuba uriho ndiho.

Twihishe hamwe, nguhisha ko ngiye
Ngo uzashishe ntakiriho
Nubwo mpindwa n’ubwoba
Ubwema ndabujyanye
Pfuye nemye,mpagaze nicwa.
Nciriwe mu maso, ariko singuciriye ishyanga.

Inkuba irakubise, amaraso aramenetse
Inkota inyinjiye ntuje; kuko nzi aho ngusize
Igumire aho mwana wanjye ntawuhagusanga
Isi n’abayo bahugiye kurinjye,
Ariko nanjye mbahaye wose barawikwije
Nako bari kuwugabanaaaa ndavuga umubiri wanjye.

Ndize n’abaha intero,
umubabaro wanjye ntiwahagarika ibitero
Igumire aho mwana wanjye ntawuhagusanga
Reka ngende nibashirwa bararuhuka
Ngiye naniwe cyane nabahaye umubiri wose
Na roho yanjye irigukora yihishanye nawe.

Nguhanure ngenda
Simpisemo kwicwa, sibyakiriye ntibikwiye
Sigihe mpawe kuko ubugome ndi kubona
Ntibugira iminota ndiguhutwa nkutaravutse nk’abandi
Ariko ijisho ryanjye uwo rirebye
Ntazanyibagirwa iteka.

Va mu buvumo, ukure ukore
Kora wemye,hitamo neza
Uzananirwa ndabizi, ntuzakundwa udatunze
Ntuzatunga utavunitse
Nutavunika ntuzivura ibikomere.

Uzakire nkanjye,ugwize ubukungu mu mutima
Intero yange kwica, uce bugufi mukaga,
Murwango no kwiheba ukore cyane
Ntuzate umwanya wawe,Isi nabayo niho bakubonera
Ngiye ntabishaka,ariko nshatse ko uba umugabo cyane.

Simpari ngo nzakurerere, sinanze kugutahira ubukwe
Nubyara uzirerere,wirinde guta abawe,ubakunde iteka
Ujye urwana ishyaka, kuryana no gushyashyariza ubyirinde
Uzakundwa kuko ufite icyo utanga
Uzangwa kuko nkuraze ubutwali,Uzatware ingoma yawe
Wirinde izabandi kandi nuba umukaraza mwiza uzahirwa.

Iwacu dukunda abacu uko bameze kose
Ntuzabe inkirabuheri ngo kuko ubu utunze
Uzazirikane ko kubaho kwawe
Bivuye mu mugitambo cy’urukundo
Ngiye utantumye, ndahamagawe ngo nicwe

Ariko gusize ndi kubaseka cyane
Kuko igihe cyacu njye nawe mwana wanjye
Twagikoresheje neza,ngo ineza izagutwaze umuruho
Kandi nubwo utamenyerwa, ijambo nkiri rirawugutwaza.

Ninayo mpamvu uzategura kera hawe
Ndavuga ku Mana Ishobora byose,
Kuko nyuma y’amahoro uziha,
Azaramba uzayageraho nabwo nuyakorera.

Simpemutse kuko nditabye ngo ubeho
Ntawitaba Imana aciwemo kabiri!
Ntawitaba Imana atewe igisongo!
Ntawitaba Imana yicwe urubozo!
Ntawahitamo kwitaba Imana muri izi nzira
Mpisemo gutaramira Imana
Niko intore zigenda.

Izi saha ndi kuvumwa,
niswe amabi yose ngo ukunde ubeho
Igumire mu bwihisho nibyo bituma
Nduhuka neza. Ngiye utantutse ni mahire
Kandi uzabyirinde iteka.

Niswe ikigoryi,ntuzagoryame
Ndikwitwa icyo ntazi kitumva
Uzumvire umutimanama wawe
Niswe inyenzi, inyegamo yawe izabe amahoro kuri bose
Ndatobwe ntabishaka, ariko ururupfu ruzakubere urumuri.

Imyaka ni myinshi, kandi uko ikura nibwo uzankumbura
Uzakunde u Rwanda,wakire amateka ukore ayawe.
Ntuzarebe umunabi uzange inabi
Uzasuzugurwa nabenshi, nuwawe ntazagutinya
uzacunaguzwa henshi
Ntuzace inshuro ahubwo uzigabire amajana.

Dady de Maximo.
Dady de Maximo.

Uzabyaze umusaruro duke uhawe
Wirinde kwiha iby’abandi
Ngo nunabironka ukandagire abo musangiye amateka
Ngiye ntakuriye, ntuzarye uwo mwakuranye
Ntuzacire uwo mwasangiye amata n’umuruho
Reka njye nyacibwe n’igitambo cy’amahoro i Rwanda
Mbyemeye ntatuje ariko Mata yanditswe niyi
Nawe uzandike iryawe mu mateka.

Kwicwa ndishwe,ngutobwa birabaye
Kubabara ndabijyanye ariko nawe bizagusura
Amateka y’94 ntazasibangana n’inkovu ntizisasibama
Ariko uzasiga ubuvumo wubake heza hawe nah’abandi
Ariko uzasiga ubuvumo, uvome kwiriba rikwegereye
Kandi uzava mu buvumo ugabire abandi

Iki gihugu kiratuje singituye
Iki gihugu kirakeye,ngo mugiture
Iki gihugu kirakeye, ngo mu minuze
Iki gihugu mugiture,musangire byose
Iki gihugu nudatuza,simpari ngo ngusunike
Ahanjye hari aha, ahawe niho hakenewe
Ijambo ryanjye rizagitura iteka,
ariko ibikorwa byawe nibyo bizacyubaka.

Mpumirije ntuje, nakiriwe n’Umwami 94 nyiribyose ariko wowe kuko ukiriho

Umwami wawe kandi ugomba kuyobora n’ubuzima ubu bwo kw’Isi, nushaka umwami wanjye kandi wacu
Uzabikorere bitinde nabyo urabikwiye
Kuko unyumvise neza,ihanagure uhaguruke
Urire utaboroga,nanjye nabyirinze
Agahinda kazakura buri munsi
Ntikamenyerwa urakivura.
Ngaho rero kibondo kura ngende.

Dady de Maximo Mwicira Mitali

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka