CNLG irasaba ko ahahoze Kiliziya ya Nyange hubakwa urwibutso rwa Jenoside

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, avuga ko ahahoze kiliziya ya paruwasi gaturika ya Nyanjye hakwiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nta mananiza abayeho.

Nubwo hakiri ibiganiro hagati y’inzego bireba ngo aho hantu hubakwe urwibutso rugari ruzabikwamo amateka y’ibyahabereye, hari abasanga birimo gutinda kujya mu bikorwa ari nabyo umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko bitagombye gutinda mu biganiro.

Uyu muyobozi avuga ko ukurikije ibyabereye aho i Nyange buri muntu wese akwiye kumva ko hakwiye kuba ahantu h’amateka, bikaba ari ngombwa ko hose hatunganywa kandi kiliziya gaturika ikaba ikwiye kubigiramo uruhare.

Urwibutso rwa Nyange uko rumeze ubu.
Urwibutso rwa Nyange uko rumeze ubu.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko ibiganiro hagati y’akarere na kiliziya gaturika byenda kurangira.
Ibyavugwaga ko kiliziya yifuza ko hakubakwa inzu igerekeranye (etage) hasi hakaba urwibutso naho hejuru bakahasengera, Ruboneza yavuze ko basanze bidashoboka.

Kuri ubu, ngo inyigo y’urwo rwibutso yashyizwe ku isoko hakaba harimo no gushakwa abafatanyabikorwa mu kuzubaka urwo rwibutso.

Kiliziya ya Nyange yiciwemo Abatutsi bagera ku 2000 muri Mata 1994, hifashishijwe imodoka zikora imihanda, kuri ubu bamwe mu bakekwagaho icyo cyaha bakaba baramaze gukatirwa n’inkiko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kimwe nahandi hose hafite icyo havuze mu mateka ya genoside yakorewe abatutsi hazubakwe ikizibutsa abana bacu abazavuka amateka y’itotezwa ryakorewe abanyarwanda

rasa yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka