Cercle Sportif ngo iha agaciro kwibuka Jenoside yakorewe Ababutsi, nk’uko umuntu yibuka umunsi we w’amavuko

Abagize ikigo giteza imbere imikino cya Cercle Sportif cya Kigali, bavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa nk’uko umuntu yibuka umunsi we w’amavuko; ariko kikaba cyanasabwe n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Gisozi kubikora, kugirango urubyiruko rugize icyo kigo rumenye guha agaciro ikiremwamuntu.

Cercle Sportif nka kimwe mu bigo byatangiye gukorera mu Rwanda kuva kera muri 1973, ngo yagezwemo n’ivangura ababiligi n’abafaransa babagamo bakoreraga abatutsi; ngo ikaba ari yo mpamvu kwibuka bibafasha kubaka imyumvire mizima, nk’uko ukuriye inama nkuru y’ubutegetsi, Jean Paul Rwabuyonza yabitangaje.

Abakozi ba Cercle Sportif bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abantu ku rwibutso rwo ku Gisozi, kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014.
Abakozi ba Cercle Sportif bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abantu ku rwibutso rwo ku Gisozi, kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014.

Yagize ati:”Kwibuka bigomba guhoraho kugirango biduhe imbaraga; ubundi nakwibaza nti kuki umuntu yibuka ko yavutse, ariko akaba atumva ko agomba kwibuka abe agamije kubereka ko abahaye agaciro!”

Honoré Gatera, Umuyobozi wungirije w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akaba anahagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku kubaka ubumuntu wa AEGIS Trust, yasabye abagize Cercle Sportif biganjemo urubyiruko, ko bagomba kwibuka no kuza kwigira amateka ku rwibutso, nka kimwe mu byabafasha guha agaciro ikiremwamuntu.

Abanyamuryango n'abakozi ba Cercle Sportif bafashe umwanya wo kwibukira ababo ku rwibutso rwo ku Gisozi.
Abanyamuryango n’abakozi ba Cercle Sportif bafashe umwanya wo kwibukira ababo ku rwibutso rwo ku Gisozi.

Abanyamuryango bagize ikigo cya Cercle Sportif ngo bararenga 1,000. Rwabuyonza yavuze ko icyo kigo kigitegereje umubare wa nyawo w’abari abanyamuryango bacyo n’abakozi bazize Jenoside yakorewe abatutsi; hagati aho kikaba kikibara abagera kuri 24 gusa.

Umuryango AEGIS Trust uteza imbere urwibutso rwo ku Gisozi, ushimira Cercle Sportif nk’imwe mu nshuti z’urwo rwibutso zirutera inkunga y’amafaranga, zikanafasha kwigisha abarusura no kurushakira abafatanyabikorwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka