Buri wese natwara urumuri rutazima mu mutima we umwijima uzimuka - Depite Mukandutiye

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Gisagara kwakira urumuri rw’icyizere rutazima, Depite Spèciose Mukandutiye yavuze ko buri Munyarwanda natwara uru rumuri mu mutima we umwijima wazanywe na Jenoside yo muri mata 1994 uzimuka hagahora umucyo.

Urumuri rw’icyizere rutazima rwageze mu karere ka Gisagara kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2014 rwakirwa n’imbaga nyinshi y’abaturage, abanyeshuri bo muri aka karere ndetse n’abayobozi baherekejwe na Depite Spèciose Mukandutiye wari umushyitsi mukuru, uyu muhango wabereye mu busitani buri imbere y’ibiro by’aka karere.

Abana bo mu karere ka Gisagara bakira urumuri rw'ikizere rutazima bashyikirijwe n'Abanyaruhango.
Abana bo mu karere ka Gisagara bakira urumuri rw’ikizere rutazima bashyikirijwe n’Abanyaruhango.

Depite Spèciose Mukandutiye yabwiye abari aha ko uru rumuri ruje kugirango rumurikire buri wese ave mu mwijima Abanyarwanda bashyizwemo n’amateka atari meza yaranze igihugu, agasiga buri wese mu icuraburindi ry’urwango, amacakubiri, ibikomere, kwiheba, ubukene n’ibindi byinshi bidatuma umuntu atera imbere bivuye ku mahano yo muri Mata 1994.

Ati “Urumuri rutange amahoro mu mitima, rukuremo ibibi rushyiremo ibyiza, ahabaye ubugwari abantu bicana habe ubutwari abantu bubakana, ababyeyi barutware barushyire abana, urubyiruko rurushyire urundi rubyiruko maze umucyo utahe mu Banyagisagara no mu Banyarwanda bose”.

Ibi Depite Spèciose yabivuze anahamagarira Abanyagisagara kuba umwe bashimangira gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, agaruka ku bwicanyi bukabije bwaranze Gisagara muri Jenoside buyobowe n’abari abayobozi bakomeye nka Sindikubwabo Théodore wabaye umukuru w’igihugu kuri guvrinoma yiyitaga iy’abatabazi akaba yaranavukaga muri aka karere ka Gisagara.

Depite Spèciose Mukandutiye yifatanyije n'Abanyagisagara mu kwakira urumuri rw'icyizere rutazima.
Depite Spèciose Mukandutiye yifatanyije n’Abanyagisagara mu kwakira urumuri rw’icyizere rutazima.

Kwakira urumuri muri aka karere ka Gisagara byaranzwe kandi n’ubuhamya butandukanye bw’abahabaye mu gihe cya Jenoside, baba abari mu bicwaga ndetse no mu batarahigwaga, bose bakaba bahurije ku bubisha bwakorewe Abatutsi bo muri aka karere kandi bagahamya ko ari igikorwa cyateguwe kuko abayobozi bahamagariraga abaturage kwica ku mugaragaro.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, mu izina ry’abatuye Gisagara, yavuze ko bishimiye cyane kuba bahawe urumuri rw’icyizere rutazima, anasaba abaturage ko rwazana koko umucyo mu buzima bwabo.

Ati “uru rumuri ni ruduhe umucyo, twiyubake mu iterambere, mu mibanire myiza twumva ko turi bamwe, maze twirukane umwijima waturutse kuri politiki mbi no ku macakubiri adafite aho ashingiye”.

Abana bo mu karere ka Gisagara baririmba indirimbo zo kwakira urumuri rw'ikizere rutazima.
Abana bo mu karere ka Gisagara baririmba indirimbo zo kwakira urumuri rw’ikizere rutazima.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutambagizwa mu mirenge imwe n’imwe muri aka karere ka Gisagara, uru rumuri rutazima ruzashyikirizwa akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kane tariki ya 30/01/2014.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uru Rumuri ni ikimenyetso cy’urukundo rukeneye kwimikwa no gushinga imizi mu mitima y’abanyarwanda yashegeshwe n’icyaha cya Genocide. Dufungurire imitima yacu kumurikirwa n’Urukundo rwa Nyagasani, Ubutwari bwo kwanga ikibi cyose, n’ishema ko dufite impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Francois NDWANIYE yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ndasaba buri munyarwanda wese ko uko ururumuri rutambagizwa muturere tw’Igihugu cyacu bicyo natwe dutambagize:URUKUNDO,UBUTWRI,UBWITANGE.no guharanira amahoro murwatubyaye bityo natwe tubera amahanga yose urumuri buri wese yifuze kuza gukongeza ku rwacu.murakabihorana

Jonathan yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

uko uru rumuli rwaka rudufashe kumurikirwa maze tuve mu icuraburindi rya jenoside n’ingengabitekerezo yayo

lambert yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

njye nakunze ukuntu urgendo rw’umuri rutazima n’ukuntu biteguye neza ariko abanyarwanda bagakwiye no gutekereza ku mpamvu n’igisobanuro cy’urwo rumuri kuko nicyo cy’ingenzi

antoine yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka