Buhinga: Kwibuka bibibutsa isano y’Ubunyarwanda basangiye

Abaturage batuye mu mudugu wa Buhinga, akagari ka Buvungiro mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kwibuka isano y’ubuvandimwe yarangaga Abanyarwanda bikaba umwanya wa buri munyarwanda kwikebuka akareba aho ageze yubaka igihugu cyamubyaye.

Umuyobozi w’umudugu wa Buhinga, Bungurimana Damien avuga ko abaturage ayobora bakwiye gufatana urunana bakaba hafi abarokotse Jenoside bakabakorera ibikorwa byo kubafasha ku buryo abatuye umudugudu we bose bibona mu gihugu cyababyaye nta kwigunga cyangwa ibikorwa byakongera kubaryanisha.

Yagize ati “turi abavandimwe, dusangiye igihugu kimwe, bamwe muri twe barahemutse bakora Jenoside basiga abavandimwe babo ari inshike, abandi bihebye batanagira aho bikinga, iki kiba ari gihe cyo kwikebuka tukareba intambwe turi gutera mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu cyatubyaye”.

Bungurimana avuga ko muri iki gihe bari gukusanya amafaranga bazashyikiriza abacitse ku icumu batishoboye, ndetse bavuga ko biyemeje kugura inka 2 bakazazitanga ubundi bakubakira abacitse ku icumu bagera kuri bane muri iki cyumweru.

Umuturage wo mu mudugudu wa Buhinga, Mushinzimana Onesphore avuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 ari igihe cy’ababyeyi bakwiye kubwira abana babo isano ibahuza aho kubigisha urwangano nk’urwo abakuru bigishijwe.

Yagize ati “abana bacu nibo Rwanda rwiza dutezeho ejo hazaza, iki gihe ni umwanya wo kubasobanurira ububi bw’ibyabaye no kubereka ko bafite amahirwe yo kuzagira igihugu cyiza, kuko bafite abayobozi beza kandi bagakura bimakaza ubunyarwanda aho kwimakaza amoko”.

Abaturage bo mu mudugudu wa Buhinga basabwe kuzitabira ibiganiro bizatangwa no kugumya kwibuka biyubaka.

Kuri uyu wa 07/04/2014, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bakusanyije inkunga ingana n’ibihumbi 15 bakazagenda bayongera mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu muri iki gihe cy’icyunamo. Uyu mudugudu wa Buhinga ubarurwamo Abatutsi basaga 500 bahitanywe na Jenoside.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka