Bugesera: Ngo bamuhaga abatutsi ngo abice we akabahungishiriza mu Burundi

Habarurwa abantu bagera muri 20 barokowe Jenoside na Ntamfura Silas wari Kaporari (Caporal) mu Ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), we avuga ko bamwe muri bo babaga babamuhaye ngo abice ariko we agahitamo kubahungishiriza mu Burundi.

Ntamfura Silas mu gihe cya Jenoside yakowe Abatutsi, wakoreraga mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, agira ati “ Nagiye mfata abatutsi benshi maze nkabahisha mu bihuru bwamara kwira nkabaherekeza nkabageza ku mupaka w’u Burundi bakambuka”.

Ntamfura muri costume y'umukara (wegeranye n'umusore) na bamwe mu bo yarokoye akabajyana i Burundi.
Ntamfura muri costume y’umukara (wegeranye n’umusore) na bamwe mu bo yarokoye akabajyana i Burundi.

Aha yatanze urugero rw’umukecuru yakijije interahamwe zigiye kumwica we n’umwana w’imyaka ine yari ahetse maze akababwira ko agiye kubica ariko ntiyabikora ahubwo abahisha mu gihuru ijoro riguye ahita abajyana mu gihugu cy’u Burundi.

Ibyo bikorwa byo kurokora abantu ngo byaje kumenyekana mu buyobozi bwe maze biyemeza kumwica ariko abimenya kare, na we ahita ahungira mu Burundi.

Mudede Perepetu, umwe mu barokowe na Ntamfura agira ati “ Yanyambuye interahamwe zigiye kunyica, na we aza ambwira nabi ambaza niba ndi umututsi nanjye nti ndi we ni ko guhita anjyana ambwira nabi ariko ashaka kujijisha kugira ngo batanyica maze ahita anjyana mu Burundi”.

Bamwe mu bayobozi mu muryango wa FPR Inkotanyi mu birori byo kwishimira ibyo Ntamfura yakoze.
Bamwe mu bayobozi mu muryango wa FPR Inkotanyi mu birori byo kwishimira ibyo Ntamfura yakoze.

Kubera ibikorwa by’ubutwari bya Cpl Ntamfura, Umuryango wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa 05 Gicurasi 2015, ukaba wamugororeye umuha inka n’iyayo nk’ikimenyetso cy’ishimwe.

Mu izina ry’umuryango wa FPR Inkotanyi wari uhagarariwe na Komiseri, Mwiza Esperance, yavuze ko umuryango wa FPR ushima abakoze ibyiza ndetse ukanagaya abakoze ibibi.

Yagize ati “ Twaje hano kugushimira kubera igikorwa cy’ubutwari wakoze, ariko kandi turagaya bamwe mu bantu bishe abantu ntacyo babaziza ndetse turagaya abatarakijije abatutsi kandi bari babifitiye ubushobozi”.

Inka n'iyayo Ntamfura yagororewe.
Inka n’iyayo Ntamfura yagororewe.

Si ubwa mbere umuryango wa FPR Inkotanyi ushimiye abakoze ibikorwa byo kurokora abatutsi muri Jenoside ndetse ukaba uzakomeza kubikora kubagiye bagaragaza ubutwari nk’ubwo.

Ubusanzwe Ntamfura Silas akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengera mu cyahoze cyitwa Komine Ruhondo, ariko nyuma ya Jenoside yahisemo gutura mu Bugesera mu murenge wa Rilima nyuma yo kubisabwa nabo yagiriye neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndashimira cane uwo yakoze ineza mugukiza abantu mubihe bikomeye nkabiriya. Imana imuhezagire nabiwe bose. Mbese nashimiye cane na L’Etat, y’inkotanyi , yo yama nantaryo yibuka igashimira abakoze ivyiza.

Hakizimana Come yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Uwo mugabo Imana imwishimire

Nyandwi Josias yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Nsimye byimazeyo uyu Caporal NTAMFURA uko yarokoye abantu nshimye kandi abo yarokoye bamusabye kuza bakibanira, nshimye na FPR kuba yarahembye uyu mu gabo. Imana izafashe NTAMFURA akomeze gukora ibyiza byinshi.

Iyo mu Jenoside yabaye tugira abantu nkaba benshi hari kurokoka benshi.

Iyi nkuru irashimishije. Ariko KIGALI TODAY ikwiye kuzamuha Interview akatubwira uko yabigenzaga mu magambo arambuye.

Murakoze cyane.

gasana yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Uwo mugabo ni ntwari Imana imuhe umugisha.

Nyandwi Josias yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

mana ndashimira uyumugaba ubutwari yagize iyo nabandi babikora ntitwari kubura abacu bose

bizimungu didier yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka