Bugesera: Abantu batatu bakurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Irivuzumugabe Jean Damascene w’imyaka 54 y’amavuko wo mu Mudugudu w’Ikoni mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngeruka afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Ruhuha. Uyu yatawe muri yombi nyuma yo guhora acyurira umugore we witwa Mukakiringwe Clotilde ko ari umututsikazi kandi ko azamwica.

Ibi ngo yabimubwiraga mu ruhame kandi inshuro nyinshi ndetse bikumvwa n’abaturanyi ku buryo ngo abo mu muryango babanje kujya babunga ariko bikaba iby’ubusa, ndetse yabimubwiye no mu cyunamo.

Uwitwa Ntagisanimana Marcel w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Cyibaza mu Kagari ka Gatanga mu Murenge wa Ruhuha, afunzwe nyuma yo gushaka gutera icyuma umugore we witwa Niyonsenga Anne Marie.

Umugore yamubwiye ko agiye mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi undi amubwira ko ibyo amubwira bimutera iseseme kuko ntacyo apfana n’Abatutsi, ndetse akamwirukankana ashaka kumutera icyuma yari arimo gutyaza.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yanataye muri yombi Nizeyimana Valentin w’imyaka 29 utuye Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange.

Akurikiranyweho ko ku itariki ya 12 Mata 2015, muri uwo mudugudu ubwo bari mu biganiro bageze igihe cyo gutanga inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside we yashyize mu gaseke agapapuro kanditseho ngo “Kagame oya”.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, Chief Superintendent Twahirwa Céléstin avuga ko mu gihe cyo kwibuka hagaragaye ibyaha 36 bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu gihe mu cyumweru nk’iki cy’umwaka ushize hari ibyaha 49.

Ati “Intara y’Uburasirazuba niyo iza ku isonga, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo, Intara y’Uburengerazuba ndetse n’Intara y’Amajyaruguru”.

CSP Twahirwa asaba abantu kurwanya abapfobya Jenoside kuko ibihano byakajijwe kandi uzafatwa azabihanirwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka