Bralirwa yibutse abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya 21, abakozi n’abayobozi b’uruganda rwa Bralirwa kuri uyu wa 29 Mata 2015 bibutse abari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe abatusi mu 1994.

Igikorwa cyabanjirijwe no gukora urugendo ruva mu Mujyi wa Gisenyi kugera ku rwibutso rwa Komini Rouge rushyinguwemo abenshi mu batutsi bo mu mujyi wa Gisenyi bishwe mu gihe cya Jenoside harimo n’abari abakozi ba Bralirwa.

Uru ni Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo abari abakozi ba Bralirwa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru ni Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo abari abakozi ba Bralirwa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu biganiro byabereye mu ruganda, abana bari bafite ababyeyi bahakoraga bishwe muri Jenoside bavuze ko Bralirwa yakomeje kubaba hafi ndetse bamwe bariga barangiza amashuri.

Icyakora bamwe muri bo ngo bafite ikibazo cyo kubona imirimobagasaba Bralirwa kubafasha kubona akazi aho bishoboka bagakora akazi ababyeyi babo bakoraga mu ruganda.

Nubwo Bralirwa nta cyizere yatanze cyo kubasha kubona imirimo, yabizeje gukomeza kubafasha dore ko ngo isanzwe ibafasha haba mu buzima buzima busanzwe ndetse no mu myigire.

Kabanda Innocent, ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu, ashimira ubuyobozi bukomeje kubaba hafi, bukabafasha kugendana ibikomere bafite babana neza n’ababahemukiye.

Akomeza anenga kuba hari abitwaza ibyo bari byo mu nzego zitandukanye bagahungabanya abacitse ku icumu rya Jenoside babahora ko babashinje uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabanda innocent avuga kandi ko mu ruganda rwa Bralirwa ari ho ubuyobozi bwa Leta y’aAbatabazi bwahungirishirije umurambo wa Perezida Habyarimana nyuma yo kwirukanwa muri Kigali n’ingabo za FPR Inkotanyi.

Ibyo ngo bikaba kimwe mu bintu byakajije ubwicanyi mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero z’uruganda rwa Bralirwa kubera ko hari harinzwe bikomeye kubera umurambo wa Perezida Habyarimana wari mu cyumba gikonjesha (chambre froide).

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka