Biteye isoni kuba nta murinzi w’igihango wabonetse muri PIASS - Prof Musemakweli

Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.

Prof Musemakweli na Madamu we muri icyo gikorwa
Prof Musemakweli na Madamu we muri icyo gikorwa

Yabigarutseho ku wa 13 Kamena 2021, ubwo muri iryo shuri bibukaga abanyeshuri 4 bahigaga hamwe n’uwari umuyobozi w’ishuri ndetse n’umuryango we, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof. Musemakweli avuga ko n’ubwo bagishakisha amakuru ku buryo abanyeshuri bahigaga bishwe n’aho baguye, kugira ngo babashe gushyingurwa mu cyubahiro, kugeza ubu amakuru bafite ari uko bishwe n’abasirikare babakuye aho bararaga bakabajyana kubica.

Ati "Kuba barishwe n’abantu bavuye hanze, bigaragaza ko bahururijwe n’uwari ubazi neza. Biteye isoni kuba ishuri ryacu ryarigishaga ijambo ry’Imana n’urukundo, nyamara abanyeshuri bacu bakaba barabuze ubatabara. Hano hanabuze umurinzi w’igihango nyamara twarigishaga gukorera abandi. Ni ikimwaro gikomeye".

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, André Kamana, wari waje kwifatanya na PIASS kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze urugero rw’umwana wahungiye mu muryango wari ufitanye igihango n’uwe mu myemerere yo kubandwa, ntibamwice kuko umubyeyi wo muri urwo rugo yabwiye abana be ati nimumwica igihango dufitanye n’iwabo kizabica.

Yagize ati "Uburere bwo mu muryango bukwiye guhuzwa n’ubw’iyobokamana, kugira ngo byuzuzanye, byubake umuntu muzima".

Intime Rutagengwa, mukuru w’umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rya Tewolojiya, we yavuze ko murumuna we abicanyi bamukuye aho yararaga bakamujyana mu rutoki rwari inyuma yaho, ariko ko batamenye aho yiciwe by’ukuri kuko nta mubiri we babonye.

Ati "Aho yigaga hari abarimu n’abanyeshuri, ariko ntibavuga aho murumuna wanjye na bagenzi be batatu barengeye. Turizera ko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufatanyije n’ubwa PIASS bazabasha kutumenyera aho barengeye".

Amwe mu mazina y'abaguye muri iryo shuri
Amwe mu mazina y’abaguye muri iryo shuri

Prof. Musemakweli avuga ko n’ubwo batazi neza umubare w’abigaga mu ishuri rya Tewolojiya bakuwemo bane bishwe, agereranyije batarengaga 100, kuko hari umwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu n’uwa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko tubaho mu buzima buhuye n’ibyo twemera/twizeye. Iyo abavugabutumwa b’icyo gihe bahagarara neza mubyo bigishaga ubu mu gihugu tuba dufite abarinzi b’igihango benshi cyane.

Frank yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka