Ban Ki Moon yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, aratangaza ko yaje mu Rwanda kwifatanya n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo ariko azanaboneraho umwanya wo kwiga no gusakaza ku isi amasomo yasizwe na Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ibi Ban Ki Moon yabitangarije mu kiganiro we na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umubonano wabo bombi wabaye kuri uyu wa 06/04/2014, umunsi umwe ngo hibukwe ku nshuro ya 20 Jenoside yakoreye Abatutsi.

Mu kiganiro kigufi we na Perezida Kagame bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umubonano wabo, Ban Ki Moon yavuze ko ashimira cyane Perezida Kagame kuba yarahinduye u Rwanda rukava mu bihe bikabije bya Jenoside ubu rukaba ari igihugu ntangarugero mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame n'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Ban Ki Moon.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon.

Umunyamabanga mukuru wa UN yongeyeho ko ngo amaze gusura u Rwanda inshuro zirenze imwe, ariko ngo uru ruzinduko rwe rukaba rugamije kunamira no kwifatanya n’imiryango y’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanavuze ko aya ari n’amahirwe kuri we, ngo kuko uretse kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye bibuka Jenoside, ngo ni n’umwanya abonye wo kumva no kwiga amasomo yasizwe na Jenoside yabaye mu Rwanda, akayasakaza ku isi yose.

Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye kuba nsuye u Rwanda inshuro nyinshi, ariko ubu, nsuye u Rwanda n’akababaro kenshi ariko n’ubushake bwinshi bwo kwiga birushijeho no gusakaza ku isi amasomo ya Jenoside yabaye muri kino gihugu.

Mu muhango w’ejo, nzifatanya mu kababaro n’imiryango n’abavandimwe b’abishwe ariko nanone nzongera gushimangira ubushake bw’umuryango mpuzamahanga bugira buti “NEVER AGAIN!”(NTIBIZONGERE), kandi ibi ntibikwiye kongera mu mateka y’ikiremwa muntu”.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yakomeje agira ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, wayoboye iki gihugu mu gihe cy’amarorerwa ya Jenoside yari amaze kuba, akakigeza ku iterambere ntangarugero mu gihe cy’imyaka 20 gusa, agashyigikira demokarasi aharanira uburenganzira bwa buri muntu. Mfite ikizere ko uru rugero rwiza rukwiye kuzaba isomo ku bindi bihugu byinshi”.

Perezida Kagame na Ban Ki Moon mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 06/04/2014.
Perezida Kagame na Ban Ki Moon mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 06/04/2014.

Perezida Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko ari iby’agaciro kuba umunyamabanga mukuru wa UN yaje kwifatanya n’Abanyarwanda, ngo kikaba ari ikimenyetso cy’uko nk’isi abantu bafatanya bagakumira ibihe bibi bitandukanye nk’amarorerwa ya Jenoside yagwiririye Abanyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati: “Umunyamabanga mukuru amaze kuza aha inshuro nyinshi ariko uru ruzinduko rufite umwihariko n’agaciro kadasanzwe kuba ari hano kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’igihugu cyazahaye muri ubu buryo, ndetse akanaduha ubufasha bwe n’ubw’umuryango mpuzamahanga ahagarariye mu izina ry’isi dutuyemo.

Ndamushimira mu izina ryanjye ndetse no mu izina ry’Abanyarwanda muri rusange kuba ari hano kwifatanya n’Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kubaka ejo heza.”

Kuri iyi nshuro ya 20 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayobozi batandukanye ku isi bakomeje gusesekara mu gihugu aho bazifatanya n’Abanyarwanda ku umunsi w’ejo mu muhango wo kunamira inzirakarengane zishyinguye hirya no hino mu nzibutso.

Muri uyu mwaka, nibwo umuryango w’abibumbye wemeje ku mugaragaro ko izina ntakuka ryitiririrwa Jenoside yabaye mu Rwanda ari “Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaze barebe ukuri kubyabaye.

Twizerimana fabrice yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka