Bamusabye kuzana icyemeza ko yaraye kwa muganga kubera ihungabana

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abagihura n’ihungabana baterwa n’ibyo banyuzemo uretse ko abantu bose badapfa kwemera ko abo bantu koko baba bahuye n’ihungabana.

Umwana w’umukobwa witwa Francine Uwase ukorera umugabo witwa papa Nelly utuye ku Gisozi yarahungabanye ubwo yari mu kiriyo cyabereye kuri sitade Amahoro i Remera mu ijoro rya tariki 07/04/2012 arara ku kigo nderabuzima cya Kimironko.

Ubwo yatahaga bukeye, yageze iwabo banga kwemera ko yaraye kwa muganga bamusaba kwerekana icyemeza ko ariho yaraye; nk’uko Uwase yabyivugiye ubwo yagarukaga ku kigo nderabuzima cya Kimironko gusaba urupapuro rwemeza ko yahivurije.

Uwase yagize ati “bakimbona banze kwemera aho nari ndi, kandi ambulance yanzanye nanjye ntabizi ubwo se barabona nari kubwira muganga ngo mperekeza ungeze iwacu”.

Nyuma y’ikiriyo cyabereye kuri sitade Amahoro mu ijoro rya tariki 07/04/2012, ikigo nderabuzima cya Kimironko cyakiriye abantu 18 bahuye n’ihungabana; nk’uko byatangajwe na Mushatsi Joseph, umuyobozi w’icyo kigo.

Mushatsi yagize ati “Mu bo twakira harimo abafite ibimenyetso byo gushyikagurika, ikiniga, no kugaruka kw’amashusho y’ibyababayeho”.

Sosiyete Nyarwanda iracyafite ibibazo by’ihungabana akaba ari yo mpamvu minisiteri y’ubuzima imaze ibyumweru bibiri ihugura bamwe mu baganga ku buryo bwo kwakira abahuye n’iki kibazo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kimironko yatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri aya magambo: “Bavandimwe amateka yacu ni maremare mureke twirinde guha aba bantu akato, tubahe ihumure”.

Ikiriyo cyabaye tariki 06/04/2012 kuri sitade Amahoro i Remera cyagaragayemo abahanzi batandukanye nka Kizito Mihigo, Samputu Jean Paul, Masamba Intore, Kitoko, Senderi International, Patrick Nyamitari, Korari Ambassadors of Christ na Rehoboth Ministry.

Uyu mwaka insanganyamatsiko u Rwanda rwihaye iragira iti “Twigire ku mateka,twubaka ejo hazaza!”

Alain Kanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka