Bamubambye saa cyenda hagati y’abagore babiri kugira ngo bigane uko Yesu yabambwe

Urupfu rwa Thomas Nzamwita wari utuye mu cyahoze ari segiteri Buhinga, komini Mabanza ku Kibuye ni kimwe mu bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome bw’indengakamere kuko bamwishe babanje kumubamba hagati y’abagore babiri.

Murenzi Eric bari baturanye akaba na we yari yihishe hafi y’aho ibyo byabereye avuga ko bamubambye ku musaraba bazana n’abagore babiri, umwe bamushyira iburyo undi ibumoso, icyakora bo babica batabanje kubabamba.

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ngo ni bwo bamubambye, bamukorera iyicarubozo, barangije bajya kunywa inzoga mu tubari twari hafi aho, bagaruka saa kumi n’imwe basanga yashizemo umwuka bahita bamushyingura.

Impamvu Nzamwita bamukoreye ubugome ndengakamere bakamwica babanje kumubamba ngo ni uko yari afite imbaraga ndetse akabanza kubarwanya, ariko nyuma baza kumushobora kuko ubwo yari mu nzira ahunga bari bamutemye ukuguru.

Indi mpamvu yatumye bamushinyagurira ngo ni uko yari afite imitungo myinshi ndetse n’amafaranga, bakaba barashakaga kumenya aho yabihishe.

Nyakwigendera Nzamwita yabanje guhungira ku Kibuye muri sitade i Gatwaro, nyuma abari muri sitade bagabwaho ibitero ariko abasha kurokoka ahungira mu Bisesero, ariko na ho abonye bikomeye agaruka iwabo yibwira ko bacyifitemo umutima w’ubumuntu nk’uko mbere babanaga neza, gusa asanga barahindutse.

Murenzi ati: “Yagarutse iwabo yibwira ko abaturanyi babo bakiri abantu ariko asanga babaye impyisi”.

Uwahoze ari umushumba wabo bahaye isambu bakanamwubakira yanze kumuhisha bamufatira muri iyi misozi.
Uwahoze ari umushumba wabo bahaye isambu bakanamwubakira yanze kumuhisha bamufatira muri iyi misozi.

Nzamwita yagarutse iwabo (ubu ni mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro) mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa gatanu mu 1994, asanga amazu yabo barayashenye, yigira inama yo guhungira ku muturage wahoze ari umushumba w’inka zabo, bakaba bari baramwubakiye, bamuha isambu n’amatungo, ariko yanga kumuhisha ahubwo ahitamo kumushyikiriza abamuhigaga.

Uwo wamushyikirije abamwishe nyuma na we yaje gufatwa arafungwa.
Nzamwita yari umugabo ukiri muto, akaba yari yubatse afite umugore n’abana babiri.

Umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atandatu avutse mu gihe cya Jenoside ni we wenyine wabashije kurokoka kuri ubu akaba yiga muri kaminuza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

NEVER Again

nzabo yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

mu mbwa tuzi habamo iyo bavuga yima uwayihaye,uriya mushumba ni iyo rero.byamumariye iki koko kwanga gufasha uwamumwubakiye?ko ubundi ari n’umuntu muzima yanamurwanirira!

ngabo yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Biteye ikimwaro kunva abantu bakoze ubu bugome nabo babarirwa mu bantu!!bakagombye gushakirwa ikindi bitwa kitari n’inyamaswa kuko inyamaswa nazo ntizakora nka kuriya.

bagabo yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

ubugome nk’ubu nibwo butuma ubwiyunge butagerwaho,kuko niba abakoze ririya shinyagura batarishwe n’impiswi muri zaire bakiriho,byagorana ko babana n’umwana w’uriya mugabo.

musonera yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ubunyamaswa bwaranze interahamwe nibaza ubu niba bwarabashizemo?iyo baditinye umuntu ntibatinya n’imana koko?uretse ko imana ihora ihoze kandi igahana abayihemukiye,abakoze ibi barahanwe aho babuyereye isi bakayimaza amaguru.

karim yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

uwo mwana w’umukobwa niyiyigire ashyizeho umwete yitegurire ejo hazaza,areke abo bagome imana nayo izabakanira urubakwiye,natwe tuzajya tumusengera.

naomi yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ndagira Inama umuntu wese waba yararokotse genocide yakorewe abatutsi: Kwegera IMANA agakora ibiyihesha agaciro kandi akareka IMANA ikagenga ubuzima bwe.

Ikindi, mureke dukundane hagati yacu. Abafite intege nke tubafashe uko dushoboye. Tureke kuryana hagati yacu.

Abateye imbere bafashe kuzamuka abakiri hasi. Tureke kuba banyamwigendaho ubundi urebe ngo turatera imbere twese.

Tukunde igihugu cyacu kandi tugisengere kugirango tuzakiboneremo umugisha.

Mugire amahoro.

Rescapé du genocide yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka