Amateka ya Komini Rouge; ahakirirwa urumuri rw’ikizere mu karere ka Rubavu
Kuri uyu wa 20/2/2014 akarere ka Rubavu nibwo kazakira urumuri rw’ikizere, uru rumuri rukaba ruzakirirwa ku rwibutso rwa Komini Rouge ahiciwe imbaga nini y’abantu bagashyirwa mu cyobo kimwe kiswe Komini Rouge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Nkuko bitangwa mu buhamya bw’abatuye mu karere ka Rubavu bari mu mujyi wa Gisenyi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, ngo ahitwa Komini Rouge hari irimbi rishyingurwamo abitabye Imana.
Umusaza Hassan ufite imyaka 60 avuga ko iri rimbi rifite amateka akomeye kuko no mu gihe cyo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda bamwe mu bategetsi bariho biciwe kuri iri rimbi akaba ariho bashyingurwa.
Uretse kuba ryari irimbi risanzwe ryashyinguwemo n’abanyapolitiki mu gihe cyo gufata ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, ngo Bigogwe niho hageragerejwe Jenoside kandi bamwe mu bahafatiwe baje kwicirwa kuri iri rimbi rya Ruliba bapakiwe mu madayihatsu 3 bahambwa ari bazima.
Abandi Batutsi batazwi umubare bahambwaga mu ibanga kuko ku manywa hari abanyururu birirwaga bacukura ibyobo bwacya abaturage bagasanga byatabwe kandi ntawe babonye ahashyingurwa, bagacyeka ko babahabwaga nijoro.
Irimbi rya Ruliba ryahawe izina rya Komini Rouge taliki ya 7/4/1994 ubwo umusaza Rugotomezi Thomas yafashwe n’interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi zikamubeshya ko zimujyanye kuri Komini, akababwira ko bamureka akajyana irangamuntu kuko aziranye na Burugumesitiri kandi ntacyo yamutwara.
Umusaza Rugotomezi ubwo bamugezaga ku irimbi rya Ruliba ngo yasanze amaraso menshi nkuko byatangajwe n’abari bagiye kumwica nuko arimyoza aravuga ngo si Komini isanzwe bamuzanyeho ahubwo ni Komini Rouge kubera imirambo yari inyanyagiye n’amaraso arimo gutemba nuko bamusabye kwicukurira arabyanga bahita bamwica.
Kuba iri zina ryarakomeje kuhitirirwa ngo ni icyobo kinini cyari cyaracukuwe mbere ya Jenoside kikaba cyarajugunywemo abantu kuburyo gifatwa nka Komini y’umutuku bari barashyiriyeho kuzashyiramo Abatutsi mu gihe cya Jenoside nkuko byumvikana mu buhamya bwatanzwe na Kabanda Innocent wahaburiye abe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
dukomeze guha agaz=ciro imiryango y’abatutsi yishwe bunyamaswa kandi tubereke ko nubwo bishwe nabi duhari mukubasubiza icyubahiro bambuwe. biranadusaba gukora cyane kugira ngo babone ko batasize imbwa ahubwo babone ko basize abagabo nyabagabo
kwibuka bitanga imbaraga kwibuka bikomeza intambwe zijya imbere, kwibuka bitanga icyerekezo cyo kujyamo, utazi iyo uva ntumenya iyo ujya kuko uba huzagurika, noneho amateka yacu mabi yo nisomo rikomeye tugomba guhoza mu mitwe yacu ngo ritazava risubira haba mu rwanda ndetse no kwisi hose.
tujye twibuka duharanira ko bitazasubira kandi twimakza Ndi uumunyarwanda. kuko niyo nzira yonyine izatujyeza ku bumwe burambye