Abize ni bo bagize uruhare runini muri Jenoside kurusha abatarageze mu ishuri-CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG iragaragaza ko imibare myinshi y’abanyarwanda bakoze Jenoside ari abari barageze mu ishuri kurusha abatarize.

Imibare itangwa na CNLG ivuye mu bushakashatsi bwakozwe na IBUKA mu mwaka wa 2010 igaragaza ko abahishe abatusti nta zindi nyungu bategereje mu tugari 240 two mu mirenge 60 hagaragayemo abantu 240 b’indakemwa bahishe abatusti ni ukuvuga umuntu umwe mu kagari.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umuyobozi wa CNLG, avuga ko ubuyobozi bugomba kwiata ku mibereho y'urubyiruko kugira ngo ruce ukubiri n'ingengabitekerezo y'abasaza n'abakecuru rukomokaho.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umuyobozi wa CNLG, avuga ko ubuyobozi bugomba kwiata ku mibereho y’urubyiruko kugira ngo ruce ukubiri n’ingengabitekerezo y’abasaza n’abakecuru rukomokaho.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010, bugaragaza ko umubare munini w’abakoze Jenoside ari abageze mu ishuri, kandi ko imibare yagiye izamuka uko abantu barushaho kugira amashuri menshi.

Abaturage basanzwe ngo ni bo bagerageje kugira ubumuntu muri Jenoside naho abize cyane baba ari bo bagira uruhare muri Jenoside.

Imibare igaragaza ko mu bashobohe kugira abo barokora, abatarize namba bari ku kigero cya 20.4%, abize amashuri abanza bahishe abatutsi ni 59.1%, abize amashuri yisumbuye ni abantu 8.3%, naho abarangije kaminuza bakaba 5.6%. Iyi mibare ngo igaragaza ko abitwa ko bazi ubwenge ari bo bashoye abaturage muri Jenoside.

Hakurikijwe ibyiciro by’imyaka, guhera ku myaka 65 umanuka ukagera ku myaka 45 iyo mibare igaragaza ko ari bo biganjemo abakoze Jenoside, naho abafite imyaka hejuru ya 65 ngo bakaba ari bo bijanditse cyane muri Jenoside kuko ngo babayeho muri za 59 ari abasore n’inkumi kandi akaba ari bo babwirije abakiri bato kwica.

Abakecuru n’abasaza b’ubu kandi ngo ni bo bagiteza ikibazo muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyung na kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ngo usanga urubyiruko rw’ubu rwo nta kibazo rufite kandi rukagargaza ko ababyeyi barwo ari bo kibazo mu kubangamira iyi gahunda.

Ikindi kigaragaza ko abize ari bo bateguye bakanashishikariza abandi kwica abatutsi ngo ni inyandiko yo ku wa 17 Nzeri 1959 yakozwe n’umwe mu baparimehutu ba kera witwa Rwasibo Jean Babtiste wandikiye uwari Perezida wa Repuburika, Kayibanda Gregoire, isaba ko abatutsi bose bakwirukanwa mu myanya y’ubuyobozi ndetse bagacibwa mu turere barimo ari benshi bakoherezwa mu gice cyabo.

Iyo nyandiko igira iti “Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, kugiran go ubwicanyi butongera kubaho tugomba gukora “détutsisation”, ni ukuvuga nyine guca abatutsi bose, tukabakura mu myanya y’ubuyobozi, kandi tukabakubira mu gice cyabo dushobora kubagenzura kugira ngo batazongera guhura na bagenzi babo tumaze kohereza mu mahanga”.

Ubushakashatsi bwa CNLG bugaragaza ko abageze mu ishuri ari bo bakoze Jenoside cyane kurursha abatararikandigiyemo.
Ubushakashatsi bwa CNLG bugaragaza ko abageze mu ishuri ari bo bakoze Jenoside cyane kurursha abatararikandigiyemo.

Kuba ngo iyi nyandiko ndende itarigeze yamaganwa na Leta kandi yari ikozwe n’umunyapolitiki ukomeye na byo ngo bigaragaza uburyo abari basobanukiwe ari bo bakoze Jenoside bakanishishikariza abandi.

Uyu muyobozi wa CNLG avuga ko ubu bushakashatsi hari inyigisho bwagombye guha urubyiruko rw’ubu n’abari mu ishuri ndetse n’abayobozi muri rusange kuko barebeye ku bibi byakozwe hari byinshi byo guhindura kandi Leta y’Ubumwe ngo ikaba ari byo biyishishikaje.

Bizimana avuga ko amahirwe menshi mu mashuri, mu gupiganira imirimo Leta iyitaho kugira ngo urubyiruko rubashe kuzamuka neza, cyakora ngo ubukangurambaga bugomba gukomeza kugira ngo ubwandu buturuka mu miryango yabaswe n’ingengabitekerezo ibashe gukumirwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muyobozi yavuze mu ncamake ubu bushakashatsi ariko numvaga ari "interessant"mwatubariza aho umuntu yabubona?

mukansamaza yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka