Abarokotse Jenoside dukore iki ngo ibyabereye mu Rwanda bitazabera n’i Burundi? -Nkuranga

Egide Nkuranga, Visi perezida wa Ibuka mu Rwanda, yibaza icyo abarokotse Jenoside bakora kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itazabera n’i Burundi.

Iki kibazo yanakibajije abarikotse Jenoside bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi i Rukira ho mu Murenge wa Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2015.

Yateruye agira ati “Mwese mufite amaradiyo murakurikira na za tereviziyo. Iyo tugereranyije dusanga ibintu birimo gukorerwa i Burundi ari nk’ibyabereye mu Rwanda neza neza”.

Nkuranga yibaza icyo abarokotse Jenoside bakora ngo itazaba no mu Burundi.
Nkuranga yibaza icyo abarokotse Jenoside bakora ngo itazaba no mu Burundi.

Akomeza agira ati “Ejobundi nari ndimo nsoma kuri interineti inkuru yanditswe na Bernard Maigain avuga abantu bo muri serivisi z’ubutasi bagiye kumushaka bakamuha n’ibimenyetso bamubwira ukuntu bapanze ngo ziriya mvururu z’i Burundi zihindukemo ibibazo by’amoko. Ni ko byabaye no mu Rwanda”.

Asobanura ibyabaye mu Rwanda agira ati “Abari muri iki gihugu niba mubyibuka, muri za 93, hari igihe cy’amashyaka menshi ahanganye, ariko mu gihe gito cyane kubera ko byari bipanze, bya bibazo bya politiki, by’amashyaka, babihinduyemo ibibazo by’amoko. Kugira ngo Jenoside ikunde ikorwe”.

Ngo “Abantu barajya kwigaragambya banga manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, nimugoroba bakajya gukina umupira”.

Nkuranga na none ati “Abakurikiye [Perezida Nkurunziza] yahuye n’Imbonerakure, ibyo yababwiye mubigereranye n’ibyo Habyarimana yavugiye mu Ruhengeri avuga ngo azatuma ku Nterahamwe ze, bambare bamanuke”.

Abwira abari bateraniye i Rukira, NKuranga yagize ati “Ese abandi tuzi ibyabaye muri iki gihugu, twakora iki? Ni ikibazo nibajije, ngira ngo dusangire. Kuko nitudashaka icyo twakora, Jenoside ishobora kongera kuba kandi turebera. Twe Abanyarwanda tuzi icyo Never Again [ntibizongere ukundi] bivuga”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bavandimwe, mureke kuvanga ibibazo by’uburundi n’ u Rwanda. Abazakora genocide bazabibazwa n’ abarundi amahanga ndetse n’Imana. TUGUMYE TWIYUBAKIRE IGIHUGU CYACU.GUSA NIBADUSABA INAMA TUZAYIBAGIRE. IMANA IKOMEZE IREBERE URWANDA.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka