Abarokokeye Jenoside i Mwulire barasaba ko amateka yaho yabungabungwa

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire, ubu ni mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko amateka yaho yabungabungwa kugira ngo afashe urubyiruko kuyigiraho.

Babigarutseho tariki 18 Mata 2024, ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe kuri uwo musozi nyuma y’iminsi igera ku icumi bari bamaze birwanaho, bahanganye n’ibitero by’Interahamwe bagabwagaho, ariko bakabinesha bakoresheje intwaro gakondo hamwe n’amabuye, kugeza tariki 18 Mata, ubwo bagabwagaho ibitero by’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bakabarasa bakoresheje imbunda n’ibitwaro biremereye, birabashegesha ubundi Interahamwe zibahukamo zitangira kubatema.

Umurenge wa Mwulire wahoze uri muri Komini Bicumbi yari imaze igihe iyoborwa na Laurent Semanza uzwi cyane mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari amaze igihe gito agororewe kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko akagaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi gushyigikira mugenzi we wari wamusimbuye Juvenal Rugambarara na we wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bombi babihamijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Abatutsi bahungiye ku musozi wa Mwulire ni abari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize Komini Bicumbi, guhera tariki 07 Mata bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo zirimo amabuye bakajya baburizamo ibitero by’Interahamwe byabaga bibagabweho, mu gihe cy’iminsi 10, mu rugamba rwari ruyobowe n’uwitwaga Karenzi Guido hamwe n’umukobwa witwaga Kirabirwa.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba buvuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo urwibutso rwa Mwulire rutunganywe neza kandi rujye ku rwego bifuza ko ruba ruriho
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo urwibutso rwa Mwulire rutunganywe neza kandi rujye ku rwego bifuza ko ruba ruriho

Ngo guhera tariki 18 Mata ntabwo byabagendekeye neza, kubera ko Interahamwe zahise zijya kubahururiza abasirikare zibabwira ko zitakirimo kurwana n’abaturage gusa, ahubwo hiyongereyemo Inkotanyi, aribwo hiyambazwaga abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu, bakajya kurasa bakoresheje intwaro zikomeye abari bahungiye ku musozi wa Mwulire, bakicamo abarenga ibihumbi 15 kuri uwo munsi.

Theoneste Muzungu ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Mwulire akanagira abavandimwe n’ababyeyi be bahiciwe tariki 19 Mata 1994. Avuga ko abantu bahiciwe nubwo bishwe basuzuguwe, ariko bari abantu b’abagabo kandi bubashywe kuri uwo musozi, ari na ho ahera asaba ko amateka yaho yarushaho kubungabungwa kugira ngo ubutwari bwo kwirwanaho bagize buzafashe urubyiruko rw’ejo hazaza.

Ati “Urwibutso rwa Mwulire ni urwibutso dushimira aho rugeze, n’uko Leta iruha agaciro, ariko twifuza ko rwagumya kuzamuka mu ntera ku rwego rw’Igihugu. Ubuvugizi burasabwa kugira ngo dukomeze turuzamure, uburyo bwo kwirwanaho bwacu bwabonetse hano Mwulire, bibe amateka yazigisha urubyiruko n’abandi bakiri bato, n’abazavuka mu myaka iri imbere.”

Akomeza agira ati “Ubwo butwari bwo kudapfa nk’imbwa twirwanaho, buzabe imbaraga zo kwigira z’Igihugu cy’ejo hazaza, kwemera ko umuntu atapfa atabanje kugerageza. Kwishakamo imbaraga kwabonetse hano kwatera imbaraga n’abandi bantu mu buryo rusange bw’amajyambere, abantu bakishakamo imbaraga bashaka kwigira, ubuzima bwa hano Mwulire ni ishusho nziza y’ubudaheranwa.”

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dr. Philbert Gakwenzire, avuga ko ibyo abarokokeye i Mwulire basaba, no kuba hari urwibutso rwatangiye kuvugururwa kugira ngo rube ku rwego rw’aho bakomeza kwibukira ababo, bizakomeza gukorwa.

Abarokokeye ku musozi wa Mwulire bifuza ko urwibutso rwakorwa mu buryo bufasha kubika no kubungabunga amateka yaho, kugira ngo bizafashe urubyiruko n'abandi bazaza
Abarokokeye ku musozi wa Mwulire bifuza ko urwibutso rwakorwa mu buryo bufasha kubika no kubungabunga amateka yaho, kugira ngo bizafashe urubyiruko n’abandi bazaza

Ati “Hakajyamo n’ibindi bikorwa, isomero, ibyumba byo kuba twakwigishirizamo amateka n’uburere mboneragihugu, ku buryo ubuhamya buba bwatangiwe aha, ibikorwa byose abanyamakuru baba bari aha si ngombwa ko babijyana i Kigali, hari aho byakagombye kuba byabikwa aha ngaha, kandi hibukiwe inshuro nyinshi nta gihe ubuhamya butatanzwe, byose bikwiye gukusanyirizwa mbere na mbere aha ngaha i Mwulire.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, avuga ko bafite inshingano yo kwihutisha imirimo yo gukora no gusana urwibutso rwa Mwulire kugira ngo rujye ku rwego bifuza.

Ati “Tukaba tubona ko nta kabuza abacu bazaruhukira aheza, harimo n’amateka yigisha ndetse tunabungabunga ibimenyetso.”

Urwibutso rwa Mwulire rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga 26,900 yiyongereyeho iyindi 128 tariki 18 Mata 2024, ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka