Abanyarwanda baba muri Sudani bamuritse urumuri rw’icyizere

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Sudani bifatanyije n’Abanyarwanda ku isi yose muri gahunda yo kwakira no kugaragariza abandi urumuri rw’icyizere muri gahunda yo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa El-Fasher tariki 20/02/2014, witabiriwe n’abantu basaga 500 wabereye ku cyicaro cy’ahakorera ingabo z’umuryango w’Abibumbye UNAMID ziri muri Sudani mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Sulaiman Kalisa ukuriye Abanyarwanda baba muri Sudani aravuga ko iyo mihango yateguwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda baba muri Sudani n’ibiro bihagarariye Leta y’u Rwanda aho muri Sudani.

Urubyiruko rw'imyaka 20 rutwaye urumuri rw'icyizere.
Urubyiruko rw’imyaka 20 rutwaye urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi mukuru wa gisivili muri UNAMID wifatanyije n’Abanyarwanda muri iyo mihango, Dr Mohamed Ibn Chambas yavuze n’ubwo ari igihe Abanyarwanda bibuka ibihe bibi by’akababaro, ngo nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye ni igihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bakwiye kwishimira ko ubutwari bwabo bwabafashije kunamuka bakava mu rwobo Jenoside yari yabashoyemo ubu u Rwanda rukaba rutera imbere mu nzego zose ndetse rusigaye rujya no gutabara amahanga.

Dr Mohamed Chambas yagize ati “Igihe cyo kwibuka nk’iki kitwibutse kunamuka no kwihesha agaciro, kubabarirana no kwiyunga ndetse ubwo butumwa bwiza burenge umuryango Nyarwanda busakare muri Afurika nzima kandi u Rwanda rubere bose ikitegererezo.”

Umugaba w'ingabo za UNAMID, Jenerali Kalimba Norbert, acanira abandi bayobozi urumuri rw'icyizere.
Umugaba w’ingabo za UNAMID, Jenerali Kalimba Norbert, acanira abandi bayobozi urumuri rw’icyizere.

Uwari uhagarariye ibiro bya Leta y’u Rwanda muri Sudani, Shyaka Ismail, yashimiye abanyamahanga bose bifatanyije n’Abanyarwanda, anabasaba kuba ijwi riranguruye rizagera mu bihugu byose ryamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndetse ryamamaza kubabarira, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro ku isi yose.

Umugaba w’ingabo za UNAMID, Jenerali Kalimba Norbert yibukije Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ko ibyabaye mu Rwanda bidashobora kwibagirana ko nta n’ukwiye kugerageza kubisibanganya, ahubwo isi yose ikwiye kubyigiraho isomo ryo kwamagana ubugizi bwa nabi bwose no gukumira ingengabitekerezo mbi buri gihe.

Abayobozi b'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNAMID.
Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNAMID.

Jenerali Kalimba yavuze ko mu gihe cyo kwibuka n’ubwo hatabura akababaro ariko ngo ni igihe nyacyo cyo gukusanya imbaraga zo kurwanya ko amahano nk’ayo yazasubira.

Sulaiman kalisa uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Sudani.
Sulaiman kalisa uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Sudani.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka