Abanyarwanda baba muri Haiti bifatanyije n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi b’Abanyarwanda 189 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bitafanyije n’abandi Banyarwanda bakora muri icyo guhugu ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Uwo muhango wabereye ahantu habiri hatandukanye, tariki 07/04/2012: Jeremy na Port au Prince, abapolisi b’u Rwanda batanze ubuhamya ku byabereye mu Rwanda muri Jenoside.

Abapolisi b'u Rwanda bari Haiti n'abandi bifatanyije kwibuka baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Abapolisi b’u Rwanda bari Haiti n’abandi bifatanyije kwibuka baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda

Umunyakongo ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri komisiyo ishinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), Jean Marie Rusimbuka, yashimye u Rwanda uburyo bwashoboye kwiyubaka nyuma y’amarorerwa rwahuye nayo muri 1994.

Rusimbuka yavuze ko nawe yemera ko Jenoside yatangiye muri 1959 akurikije uburyo yabonye Abanyarwanda batotejwe kuva icyo gihe bishingiye ku bwoko; nk’uko urubuga rwa polisi y’u Rwanda rwabyanditse.

Abifatanyije n'Abanyarwanda bari muri Haiti bareba filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abifatanyije n’Abanyarwanda bari muri Haiti bareba filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muhango watangajwe mu bitangazamakuru mu gihugu hose muri Haiti.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka