Abanyarwanda baba mu Buyapani bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

Abanyarwanda baba mu Buyapani, Guverinoma y’icyo gihugu n’ishuti z’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 09/04/2012 bakoze igikorwa cyo kunamira inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amabasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Dr. Charles Murigande, yatangaje ko Jenoside yabibwe n’abazungu mu gihe cy’ubukoroni yasize yangije igihugu aho ibikorwa remezo ndetse n’imibanire mu Banyarwanda byari byarangiritse.

Yongeyeho ko u Rwanda rwanze guheranwa n’urupfu rwongera kwiyubaka kugira ngo rube rwiza kuruta uko rwari rumeze mbere ya Jenoside yahitanye abarenga miliyoni.

Ambasaderi Muligande yatangaje ko byose byaturutse ku muhate w’Abanyarwanda bishyiriraho umutekano, ubumwe n’ubwiyunge hagati mu Banyarwada, ndetse bakanateza imbere umuco w’imiyoborere myiza na demokarasi.

Yasoje ijambo rye yemeza ko n’ubwo umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu bihe rwari rurimo, Abanyarwanda bo biyemeje ko ingiro ya “Never Again” itagomba guteshukwaho ku isi, bafasha abafite ibibazo nk’ibyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka