Abanyarwanda baba Darfur n’inshuti zabo bifatanije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni i Darfur muri Sudani (UNAMID) bifatanije n’inshuti z’u Rwanda n’abaturage ba Sudani kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugaba mukuru ushinzwe abakozi muri UNAMID, Brig Gen Norbert Kalimba yabwiye abari bitabiriye uwo umuhango wabereye mu gace ka El- Fasher tariki 07/04/2014 ko nubwo Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside, Abanyarwanda ubwabo bahagurutse bakayihagarika n’ubu bakaba bakomeje guteza igihugu imbere.

Yasabye imbaga yariteranye cyane cyane abari mu butumwa bw’amahoro kutihanganira na rimwe ko Jenoside yakongera kubaho.

Brig Gen Kalimba ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.
Brig Gen Kalimba ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.

Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro Darfur (UNAMID), Maj Gen Balla Keita, yashimiye Abanyarwanda ku ntambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bagezeho. Yanashimiye Abanyarwanda bahagaritse Jenoside.

Yagize ati "Nubwo twibuka abazize Jenoside turanazirikana dushima
ubutwari bw’abayihagaritse".

Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, Shyaka Kajugiro Ismael, yagaye imyitwarire y’Umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu gihe rwari rukeneye ruwukeneye. Abasaba gushyigikira intambwe igihugu kimaze gutera cyiyubaka nyuma y’imyaka 20 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse El- Fasher, mu kandi gace kitwa Zalingei aho Batayo ya 38 y’Ingabo z’u Rwanda ifite ibirindiro naho bifatanije n’abayobozi batandukanye ba Guverinoma ya Sudani, abakozi ba UNAMID, abapolisi baturuka mu gihugu cya Togo na Nigeria mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda baba i Darfur hamwe n'ishuti zabo mu rugendo rwo kwamagana Jenoside.
Abanyarwanda baba i Darfur hamwe n’ishuti zabo mu rugendo rwo kwamagana Jenoside.

Nyuma y’urugendo rw’ikirometero bazirikana inzirakarengane zazize Jenoside, abafashe ijambo bose bagarutse ku kuntu Jenoside yashoboraga kwirindwa. Bavuze ko u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange bakwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Bamwe mu bafashe ijambo muri uwo muhango harimo uyoboye umutwe w’ingabo z’u Rwanda, Batayo ya 38 ikorera muri UNAMID, Lt Col F Rwanyamugabo; uhagarariye UNAMID muri Darfur yo hagati ari we Kawichi Lamek ndetse n’Umugaba w’Ingabo za
Sudani uyoboye Diviziyo 21.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka