Abanyamakuru ba Siporo baribukira i Gatsibo abazize Jenoside

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda baribuka, ku nshuro ya kabiri, abakinnyi, abanyamakuru ba siporo, abakunzi ndetse n’abandi bose bagize uruhare muri siporo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka giteganyijwe kubera mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa kane tariki 11/04/2012.

Nubwo abakinnyi, abanyamakuru ba siporo n’abandi bagize uruhare muri siporo bazize Jenoside bari basanzwe bibukwa kimwe nk’izindi nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ku nshuro ya kabiri abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bishyira hamwe bagategura igikorwa cyo kwibuka.

Bonnie Mugabe, umuyobozi wa RISPIN (Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo bakorera ibitangazamakuru byigenga) yadutangarije ko bahisemo kwibukira i Gatsibo kubera umubare w’abana benshi baturuka muri kariya gace bakomeje kwitwara neza mu mikino. Ibi binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuko bitanga icyizere cy’ejo hazaza mu mikino.

Bonnie Mugabe yagize ati “urabizi hari abana benshi baturuka muri kariya gace [Gatsibo] bari kwitwara neza mu mikino. Nko mu mukino w’amaguru mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 harimo abana benshi baturutse i Kiziguro. Niyo mpamvu twahisemo kujya kwibukira hariya kuko hagaragaza icyizere cy’ejo hazaza muri siporo.”

Uretse abanyamakuru ba siporo n’abakinnyi bazitabira iki gikorwa harimo Olivier Karekezi n’abandi. Nk’uko twabitangarijwe na Bonnie Mugabe, kugeza ubu urutonde rw’abakinnyi, abanyamakuru n’abandi bagiraga uruhare muri siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ntirurarangira gukorwa.

Abazitabira iki gikorwa cyo kwibuka ku munsi w’ejo bazahaguruka kuri Sitade Amahoro saa mbiri za mu gitondo berekeza i Gatsibo naho ijoro ryo kwibuka rizatangira saa kumi n’ebyiri kuri Sitade ntoya (Petit Stade).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka