Abakozi b’urwego rw’abanjira n’abasohoka biyemeje gufasha Abasesero kwigira

Abakozi b’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka (Migration) mu Rwanda bibutse inzirakarengane zirenga ibihumbi mirongo itanu zazize Jenoside zo mu Bisesero maze banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2014, abakozi ba Migration bafunguye ku mugaragaro imirimo y’icyuma gisya gifite agaciro k’amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 980 hatabariwemo ibihumbi magana atatu byo kugeza umuriro w’amashanyarazi aho bashyize urwo rusyo mu Kagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba.

Abakozi b'Urwego rushinzwe abanjira n'abasohoka mu ruzinduko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Abakozi b’Urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka mu ruzinduko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Uretse urwo rusyo ruzafasha abacitse ku icumu rya Jenoside ba Bisesero kubona amafaranga bashobora gukoresha indi mishinga mu rwego rwo kwiyubaka no kwigira, uru rwego rushinzwe abanjira n’abasohoka mu Rwanda rwabahaye imyambaro runabatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uhwanye n’amafaranga ibihumbi 300 ndetse runatanga ibindi bihumbi 300 y’inkunga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Gasimba Narcisse, mu izina rya bagenzi be bacitse ku icumu rya Jenoside mu Bisesero, yashimiye uru rwego rw’abanjira n’abasohoka inkunga rubatera dore ko rufitanye umubano na bo watangiye mu mwaka wa 2011. Yagize ati “Ntimutanga nk’abanaga! Ntidupfusha ubusa ibyo muduhaye tubyakiriye neza kandi bizatugirira akamaro.”

Gasimba wari wambaye ikoti ryo mu nkunga yatanzwe n’uru rwego rwa Migration mu myaka ishize yagize ati “Hari abataraje ubushize wenda bagira ngo ibyo mwohereje ubushize byarariwe mfite imyenda nakwambara igihe cyose.” Yabijeje ko inkunga batanga ibageraho yose kandi igakoreshwa icyo baba bayibahereye.

Gasimba Narcisse yerekana uko urusyo rw'Abasesero rukora.
Gasimba Narcisse yerekana uko urusyo rw’Abasesero rukora.

Uru rwego rushinzwe abanjira n’abasohoka mu Rwanda, umwaka ushize rukaba ngo rwari rwahaye inka enye abacitse ku icumu rya Bisesero. Abazihawe ndetse n’ubuyobozi bw’aba ubwa Reta n’ubw’itsinda “Dushikirane” ry’abo Basesero bemeza ko izo nka zimeze neza kandi zirimo gutanga umusaruro kuko zabyaye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abanjira n’ abasohoka ushinzwe guhuza ibikorwa byo mu ntara no ku mipaka, Nkurayije Jean Marie Vianney, yibukije abo Basesero ko ibyo urwego rw’abinjira n’abasohoka rubakorera bisanzwe mu muco Nyarwanda.

Yagize ati “Byari bisanzwe ko umuntu yashoboraga kubyara abana bakamushiraho agasigara ari incike ariko ahari ugasanga ari kumwe n’abo baturanye. Niba ari umukecuru yaba akenye umuraza akamubona, yakenera umuzanira amazi akamubona”.

Cyakora Nkurayije yabibukije ko uru rwego rushinzwe abanjira n’abasohoka rutazi aho inkunga rubaha zizarangirira akabasaba gutekereza ku buryo bwo kwigira. Yagize ati “Ntawahagarara aha ngo ababwire ngo njyewe mfite ibyo mbafasha 100% ariko twebwe icyo dukora ni ukubaremamo icyizere.”

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka ushinzwe guhuza ibikorwa byo mu Ntara no ku mipaka, Nkurahije JMV ashyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Bisesero.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ushinzwe guhuza ibikorwa byo mu Ntara no ku mipaka, Nkurahije JMV ashyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Bisesero.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko rwarenze icyiciro cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside rubaha ibiribwa, ubu ikigezweho akaba ari ukubafasha mu mishinga irambye ishobora gutuma na bo hari ibyo bikorera. Akaba ari muri urwo rwego rwabateze amatwi bakarubwira imishinga bumva bakeneyemo ubufasha n’ubuvugizi kugira ngo abe ari yo izibandwaho mu myaka itaha.

Nyuma yo kubona ivuriro ndetse n’umuriro w’amashanyarazi waje kubera icyo cyuma gisya babahaye bakaba bagaragaje ko bakeneye ubufasha kugira ngo ayo mashanyarazi anagere no mu ngo z’abaturage batishoboye.

Aba baturage ba Bisesero kandi banahurije ku kuba mu Bisesero nta shuri rihaba bigatuma abana bavunika cyane iyo bajya kwiga bityo bakaba basaba uvugizi kugira ngo aho mu Bisesero hagezwe ishuri.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka