Abahanzi 10 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata

Abahanzi batorewe gukomeza mu kiciro cya kabiri cya Primus Guma Guma Super Star 2 n’abayobozi ba Bralirwa na East African Promotors ndetse n’abanyamakuru bakurikirana iby’imyidagaduro bo mu bitangazamakuru binyuranye, basuye urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata mu Bugesera tariki 09/04/2012.

Abahanzi bose uko batorewe gukomeza muri icyo cyikiro cya kabiri bose bitabiriye urwo rugendo usibye Knowless uri mu Bubiligi aho nawe ari kwitabira gahunda zijyanye no kwibuka, nk’uko umujyanama we (manager) abitangaza.

Abo bahanzi babanje gusura urwibutso rwa Ntarama aho basobanuriwe amateka yaho ndetse n’iyicwarubozo ryahabereye.

Basobanuriwe ukuntu mbere ya Jenoside Abatutsi bahigwaga ariko uwabaga yahungiye mu kiriziya ntacyo yabaga. Ibyo byatumye no muri Jenoside muri 94 benshi bahungira muri kiriziya bizeye gukira nk’uko byagendaga mbere ariko siko byagenze kuko bamaze kwirundiramo bose interahamwe zabasanzemo maze zibica urw’agashinyaguro.

Abahanzi n'abari babaherekeje bakimara kwinjira ku rwibutso rwa Ntarama
Abahanzi n’abari babaherekeje bakimara kwinjira ku rwibutso rwa Ntarama

Abatutsi bari bahungiye aho mu kiriziya ya central ya Ntarama babanje kwihagararaho ariko bigeze ku itariki 15 nibwo abasirikare n’interahamwe baje banakoresha n’ibisasu kuburyo haguye abagera ku 5000.

Mu rwibutso rwa Ntarama hari imibiri y’abatutsi bazize Jenoside kandi hagaragara bimwe mu bikoresho byifashishwa mu rugo baje bitwaje cyangwa se bahunganye kuko batekerezaga ko igihe kizagera bagasubira mungo zabo. Hagaragara kandi n’imyenda yabo. Biteye agahinda, buri Munyarwanda wese aho ava akagera yagombye kugira ati: “ntibizongere ukundi”.

Nyangezi Freddy, umwe mu baherekeje abahanzi akaba ari nawe wari uhagarariye Bralirwa muri iki gikorwa yagize ati: “Kwibuka ni igikorwa cya buri wese . Ku ruhande rwacu nka Bralirwa ni igikorwa twubaha cyane. Uretse guteza imbere abahanzi, tugomba no kubigisha amateka”.

Bralirwa yubatse inzibutso ebyiri za Jenoside zishyinguwemo abakozi 37 bakoraga muri Bralirwa bazize Jenoside ku Gisenyi na Kigali. Bralirwa kandi ikorana n’urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kugira ngo mu busitani bwarwo hahore hasukuye.

Ikindi ni uko abana b’imfuzi ababyeyi babo bishwe na Jenoside bakoraga muri Bralirwa bishyurirwa amafaranga y’ishuri kuva mu mashuri mato kugera muri secondaire ariko hari na gahunda yo gutangira kubishyurira kaminuza.

Ku rwibutso rwa Nyamata ni ahantu hafite amateka yihariye. Nk’uko abahanzi babisobanuriwe, niho ha mbere haguye abatutsi benshi cyane mu gihugu. Abatutsi baguye hano Nyamata barashinyaguriwe bitavugwa.

Nyamata yari ituwe n’abatutsi bari barakuwe mu turere dutandukanye tw’amajyaruguru (Gisenyi na Ruhengeri) mu rwego rwo kugira ngo bapfe kuko hari ishyamba habagamo inyamaswa nyinshi ndetse n’amasazi yateraga indwara ya tsetse. Hapfiriye benshi muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 1992 habaye ubwicanyi bumeze nk’aho byari igeragezwa rya Jenoside buhitana abatutsi bagera kuri 680 kandi ntawigeze ahanirwa ukwicwa kw’abo batutsi.

Mu rwibutso rwa Nyamata. Hari bimwe mu bikoresho icishijwe ndetse n'amashapure y'abatutsi bahiciwe. Iriya ni imyenda yabo.
Mu rwibutso rwa Nyamata. Hari bimwe mu bikoresho icishijwe ndetse n’amashapure y’abatutsi bahiciwe. Iriya ni imyenda yabo.

Hari umuzungu w’umutariyanikazi wari utuye hafi aho kuva 1970 witwaga Tonia Locatelli bamwishe tariki 09/03/1992 bamuziza ko yababwiraga ko adashyigikiye iyicwa ry’abatutsi bari bahatuye ku buryo ndetse yari yaranatangiye kubatabariza mu miryango mpuzamahanga.

Mu mwaka w’1994 haguye abatutsi barenga 10080 hakaba hashyinguye abagera kuri 45284. Muri abo bahashyinguye harimo umubyeyi witwaga Mukandori Annonciata wishwe abanje gufatwa ku ngufu n’interahamwe z’abagabo 20 nyuma bamujomba igisongo mu gitsina kirakomeza gitunguka mu mutwe.

Uwo ashyinguwe ukwe mu isanduku ye wenyine mu rwego rwo kugira ngo harusheho kugaragazwa ubugome bw’indengakamere bwakorewe uwo mubyeyi.
Nyuma yo gusobanurirwa byinshi no kwirebera n’amaso yabo, abahanzi bagize icyo babivugaho.

Ntakirutimana Danny uzwi ku izina rya Danny Nanone yagize ati: “hari ikiyongereyeho kuko ari ubwa mbere nsuye Nyamata. Hiyongereye ku mateka narinzi. Nk’uko Jenoside yagizwe uruhare n’abahanzi ndateganya gukora indirimbo irimo ubutumwa. Ubutumwa natanga kubagezweho na Jenoside ni ukwihangana, gukurikiza gahunda z’icyunamo, kudaheranwa n’agahinda tukiyubaka. Ikivi cy’abacu tuzacyusa kandi ibyabaye ntibizongere.”

Buri muhanzi cyangwa se itsinda bagize icyo bavuga kubyo bari bamaze kubwirwa ndetse no kwirebera n’amaso yabo. Dore mu magambo make ubutumwa bwatanzwe n’abahanzi nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata:

‎Riderman yagize ati: "igihe kirageze ngo dutange ubutumwa bwibaka ku banyarwanda".

King James nawe ati: "ngiye kurushaho gutanga ubutumwa bwunga Abanyarwanda mu ndirimbo zanjye".
Bull Dog ati: "Abahanzi batanze ubutumwa bwanganisha Abanyarwanda bakwiye kubiryozwa".

Dream Boys mu ijwi rya Platini iti: "umuhanzi ni indorerwamo ya rubanda, duharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze ".

Just Family mu ijwi rya Jimmy iti: "dukwiye guhindura amateka y’umuziki tukirinda ubutumwa busenya".

Emmy nawe yagize ati: "Ibyo mbonye aha birandenze, dukwiye gukora iyo bwabaga kugira ngo bitazongera".

Young Grace nawe ati:"Njye nari muto mbyumva mu mateka, ariko abafana banjye n’Abanyarwanda muri rusange nabakangurira kunga ubumwe, bagakundana bakaba ubumwe".

Jay Polly we ati: "Iyo mbonye ibintu nkibi birandenga. Abakoze ibi bashyiraga mu bikorwa ibitekerezo by’abategetsi babi. Twe twongere ingufu mu gushyira mu bikorwa iby’abayobozi beza badusaba".

Danny: "dukwiye guharanira ko ibi bitongera kubaho ukundi".

Umuyobozi mukuru wa East African Promotors yasobanuye impamvu bazanye aba bahanzi gusura inzibutso muri aya magambo: “ ibi ni ukugira ngo batazakora batazanatekereza n’umunsi wa rimwe kuba bakora ibikorwa nk’ibi, bashyigikira cyangwa bakaririmba ibikorwa nk’ibi kuko byatugejeje ahantu nakwita habi cyane. Ndasaba urubyiruko muri rusange ko igikorwa cyabaye mu Rwanda cy’ubwicanyi bumeze gutya bw’indengakamere kitabaho ukundi”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka