Abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda batangije ihuriro rishinzwe kurwanya no gukumira Jenoside

Abadepite n’abasenateri bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2015, batangije ihuriro rishinzwe gukumira Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, ku ikubitiro abagera kuri 82 bahita basaba kuba abanyamuryango baryo.

Iri huriro ritangijwe mu Nteko y’u Rwanda nyuma y’imyaka 21 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon Karenzi watorewe kuba Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda rirwanya Jenoside.
Hon Karenzi watorewe kuba Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda rirwanya Jenoside.

Hon. Theoneste Karenzi watorewe kuyobora iryo huriro kuba hari hashize iyo myaka yose ariko bitavuze ko Inteko Nshingamategeko ntacyo yakoraga mu kurwanya Jenoside.

Yagize ati “Inteko ntabwo yigeze itagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Inteko yagiye ishyiraho amategeko atandukanye, no mu Itegeko Nshinga birimo, ntabwo urugamba rwo kurwanya rwo kurwanya Jenoside rutangiye ahubwo bwari uburyo bwo kubishyira ku mugaragaro.”

Hon. Karenzi yatangaje ko inshingano z’iri huriro ari ugukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gufatanya n’izindi nteko zishinga amategeko mu karere no hirya no hino ku isi mu rugamba rwo kurwanya Jenoside no gushyiraho amategeko ayirwanya.

Imbere ni abatorewe kuyobo iryo huriro.
Imbere ni abatorewe kuyobo iryo huriro.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, ari na we wari uhagarariye itangizwa ry’iri huriro, yavuze ko rifite akazi gakomeye ko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Iri huriro rizibanda cyane kuri iki cyiciro (cy’abapfobya) rikazatanga umusanzu wo kugira ngo iki kiciro kizaburizwemo, kizabure aho kimenera.”

Ifoto y'urwibutso y'abagize iryo huriro.
Ifoto y’urwibutso y’abagize iryo huriro.

Yatangaje ko bidasanzwe ko hari amahuriro ahuza abadepite n’abasenateri n’ubwo hari amategeko abiteganya ariko kuba abagize iri huriro baturuka mu bice byombi, bigaragaza ko rizaba rifite ingufu.

Nyuma yo kuritorera abayobozi no kuba hari imbanziriza mushinga waryo, hazakurikiraho kunoza imikorere no gutangiza imirimo yaryo, akazi kazakorwa na komite yatowe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kokose uwo rucago yarashubijwe

Maguru daniel yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

mwiriwe nitwa rucagu boniface muntara yamajyaruguru ndubatse mfite umugore numana umwe ntuye mumurenge wa cyuve akagari ka rwebeya umudugudu wa marantima nize amashuri yimyuga mfite a1 mubukerarugendo nkora umurimo wo gutwara igare ndi umushoferi wigare nkaba umujyanama wubuzima mumudugudu wacu igitekerezo nasabaga cyamgwa icyifuzo ni uko mwamfasha nanjye nkajya darfulmuri sudan mubutumwa bwamahoro nkuko abasirikare bajyayo gutanga umusada wumutekano nanjye nkaba nifuza kujyayo nkumujyanama wubuzima wafasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo mumfashe mumbwirire umugaba wingabo wikirenga ari nawe mutoza wikirenga isoko tuvomaho amfashe nanjye nzajye mubutumwa bwamahoro
0787429621/0782915204

RUCAGU BONIFACE yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka