Ababazwa no kutagira ababyeyi ngo abasangize ibyo yagezeho

Claudette Uwimana ukomoka mu Murenge wa Maraba, mu Karere ka Huye ariko akaba yararokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Karama ari umwana w’imyaka itandatu, yishimira ko hari intambwe yatangiye gutera mu kwigira, ariko na none akababazwa no kuba atazabasha kubisangiza abamwibarutse.

N’amarira, Uwimana agira ati “[Abicanyi] ntabwo bari bakeneye ko mbaho, ariko ndahari. Ndakomeye. Ntibashakaga ko niga, ariko narize, narize segonderi ndayirangiza niga na Kaminuza”.

Nyuma yo kurangiza kaminuza ubu ngo afite akazi. Ibyo abishimira ikikega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) cyamurihiye amashuri, ndetse na mukuru we wo kwa nyinawabo witwa Véstine wagiye amutera ubutwari bwo gukomeza, kuko ngo hari n’igihe yabaga yumva kwiga yabireka.

Uwimana ababazwa no kutagira ababyeyi bamubyaye ngo abateteshe.
Uwimana ababazwa no kutagira ababyeyi bamubyaye ngo abateteshe.

Ariko na none ngo ntiyabura kugira agahinda. Agira ati “Sinabura kugira agahinda kuko ntafite mama ngo mubwire ngo warakoze kumbyara. Ntabwo nabura agahinda ko kuba ntafite papa mvuge ngo warakoze papa, mugurire ingofero nk’uko abana bagurira ababyeyi babo, na we aberwe nk’abandi”.

Ngo iyaba mama we yari agihari ngo amugurire umukenyero na we aberwe nk’uko abandi babyeyi baberwa.

Mwene nyinawabo yamurwanyeho muri Jenoside

Uwimana avuga ko yagiye aba mu miryango itandukanye yo mu Murenge wa Karama mu gihe cya Jenoside. Icyo gihe ngo yari ari kumwe na mukuru we wo kwa nyinawabo witwa Vestine we wari ufite imyaka 11.

Uwo mukuru we ni we yakurikiraga aho babaga bamujyanye nk’umwana mukuru kuko babaga babona azajya akora imirimo.

Hari aho bagiye kuba Uwimana bakajya bakamukoresha imirimo atari ashoboye nko kuragira. Icyo gihe ariko ngo bayimukoreshaga nk’abamuhima, kuko bari bashatse gutwara Véstine wenyine, na we akarira ngo na we bamutware, bamubaza bati “ese uzi gukora iki?” ati “kuragira”.

Baje kuva muri uwo muryango bashaka kubica bakurikira izindi mpunzi z’abatutsi, ariko nyuma y’aho baza gutwarwa n’undi muryango ariko wo wamutandukanyije na wa mukuru we. Uwo muryango ni wo yabagamo ubwo inkotanyi zafataga u Rwanda.

Yaje kubona abamushyira nyinawabo, ari we nyina wa Véstine na Sekuru babaga mu Matyazo. Ni na bwo yongeye kubana na Véstine ari we wagiye amutera ubutwari mu mibereho ye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yoo Imana ishimwe rwose ko wabaye umugabo claudette kdi ugakomera ndakwibuka muri GSOB aho tugeze ntitwari tuzi ko tuzahagera kdi tuzakomeza tubeho

celine yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka