Ababajwe no kuba Col Anatole wamushoye muri Jenoside yakatiwe igifungo gito

Rucogozabahizi Emmanuel ufungiye muri Gereza ya Nyakiriba avuga ko ababajwe no kuba Lt Colonel Nsengiyumva Anatole wamushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarahawe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha (TPR) mu gihe abo yashoye mu bikorwa by’ubwicanyi bafunzwe imyaka 30.

Atanga ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagizemo uruhare, Rucogozabahizi avuga ko we n’abo bafunganywe babajwe n’ibyo bakoze bashukwa n’abayobozi bariho mbere ya Jenoside bababwiraga ko bagomba kwikiza umututsi.

Rucogomabahizi Emmanuel atanga ubuhamya muri Gereza ya RubavuRucogomabahizi Emmanuel atanga ubuhamya muri Gereza ya Rubavu.
Rucogomabahizi Emmanuel atanga ubuhamya muri Gereza ya RubavuRucogomabahizi Emmanuel atanga ubuhamya muri Gereza ya Rubavu.

“Sinicuza ibyabaye mu 1962 n’imyaka yakurikiyeho kuko nari muto kandi nta ruhare nabigizemo, ariko ibyo nakoze 1994 ndabyicuza nkanabisabira imbabazi, kuko nari mukuru ushobora kwifatira ibyemezo, ariko kubera abayobozi babi badushukaga batumye dukora ibintu bibi twumva ari ishema.

Iyo batujyanaga mu myitozo twumvaga ari ishema, tukumva kunyura ku rutare rwa Bigogwe ari byiza, kunyura mu myitozo ya gisirikare ari byiza ariko ntitumenye ko ari Jenoside iri gutegurwa, ubu ni bwo dusubiza amaso inyuma tukabibona.”

Rucogozabahizi ahinyura abavuga ko Jenoside itateguwe, yatewe n’indege ya Perezida Habyarimana.

Avuga ko 1990 Habyarimana atarapfa ku Kabari (hari muri Komini Mutura) abatutsi bishwe harimo Segafunga, Kalisa, Semutaga faustin, Abagogwe mu Bigogwe, abatutsi Kinunu muri Rutsiro bakicwa hamwe na Kibirira kandi indege yari itaramanuka, Jenoside yari yarateguwe ahubwo kubera twari bato ntitwarebaga kure.

Rucogozabahizi avuga ko mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa tariki ya 6 Mata 1994 ngo Lt Col Anatole yari yamutumijeho n’abandi basore batojwe ibya gisirikare bagashyirwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo basabwa gufatanya n’abasirikare bake bari bahari kubuza abantu kwinjira mu Rwanda no gusohoka mu Rwanda.

Nubwo atari azi impamvu bashyizwe ku mupaka, avuga ko Lt Col Anatole yababwiye ko nta muntu ugomba kubacaho ngo ajye muri Kongo, bwacya tariki 7/4/1994 bakumva indege y’umukuru w’igihugu yarashwe maze ibikorwa byo kwica abatutsi bigatangira naho abashyizwe ku mupaka bakajya batangira abatutsi bahungiye muri Kongo bakabagarura bakicirwa Gisenyi.

Nubwo bo batari bemerewe kwicira ku mupaka kubera barebwa n’abanyekongo hamwe n’abazungu bari Goma, bari bahawe amabwiriza yo kutahicira abantu ahubwo babagarura bakicirwa mu mujyi, akicuza ko abo yashoboye kurekura bakambuka bakize naho abo bagaruye bahise bicwa.

Agira ati “Nsaba imbabazi umuryango wa Ngimbanyi bari batuye mu Byahi kubera umukobwa wabo Berabe twahitanye duhawe amabwiriza na Lt Col Anatole nyamara amaraso yatumye ameneka ntiyigeze ayaryozwa kuko igihano yahawe cy’imyaka 15 y’igifungo kitajyanye n’ibyo yakoze, mu gihe twe twashowe na we mu bwicanyi tubiryozwa.

Rucogozabahizi avuga ko muri Gicurasi 1994 atari muri Gisenyi ahubwo yari yajyanywe kurwana i Kigali i Mburabuturo aho baneshejwe n’abasirikare b’inkotanyi bari muri CND kandi bo bari batayo nyinshi zirimo Muvumba1 na 2, Bias, Mont Kigali, batayo ya 74 na 94 hamwe n’abasirikare bari bavuye Gitarama imaze gufatwa.

Avuga ko ubwo yajyanwagai Kigali, Minisitiri Karemera yaje gutabaza Gisenyi avuga ko Abasesero yananiranye maze inama ikabera mu kigo cy’abasirikare hakoherezwa ikompanyi y’abasirikare bagiye gufasha interahamwe kwica Abasesero bari bashoboye kwihagararaho aho bari bahungiye.

Lt Colonel Nsengiyumva Anatole yavukiye mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1950, yinjiye mu Ishuri ry’Abofisiye ry’i Kigali mu 1969, arisohokamo mu 1971 ari Sous-Lieutenant.

Yakoze cyane mu nzego z’umutekano n’iperereza. Yabaye Officier d’ordonnance wa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyalimana nyuma ya Coup d’Etat yo mu 1973, yabaye umuyobozi ushinzwe iperereza muri Etat-Major (G2) kugeza muri 1992. Muri Mata 1994 yari umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gisenyi.

Yafatiwe muri Cameroun mu 1996 ajyanwa Arusha mu 1997. Nubwo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa, ariko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya bimwe muri ibyo byaha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amara yamuntu iyo wibeshye ukayamena byanze bikunze arakugaruka.rero bemere bahanwe

MUNYAMFURA JUSTIN yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

uyu.mwicanyi arabeshya kuko ntawamutumye uretse kubeshyera abantu.ndibuka ko impunzi nyinshi zavaga ikigali zijya congo yazicaga atarobanuye azira utunyenzi twu tunyenduga.nahame hamwe uburoko bumurye areke kwiteranya na rubanda.

tembo yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka