Yashimishijwe no kuba yaranditse igitabo kivuga ku rumuri mbere y’uko hacanwa urumuri rutazima

Ntirenganya Sylvestre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Murambi, akarere ka Rulindo yanditse igitabo yise “Urumuri rw’amahoro” kiza gukundwa cyane kuko cyanaje gushyirwa mu nzu y’urwibutso ya Nyanza ya Kicukiro.

Ntirenganya avuga ko ikintu cya mbere cyamushimishije mu buzima bwe ari uburyo yanditse iki gitabo akiga mu mashuri yisumbuye none ubu ngo akaba asanga igitekerezo yagize na Leta yarakigize muri gahunda yo guhumuriza abantu.

Nk’uko akomeza abitangaza ko iki gitabo yanditse mu mwaka w’2009 ubwo yigaga mu kigo cy’amashuri cya IPR nyandungu yacyanditse mu rwego rwo gutanga ihumure mu bana biganaga kimwe no ku Banyarwanda bose muri rusange, kuko ngo yabonaga ko hari ikibazo cy’ihungabana mu bana babanaga mu kigo.

Ntirengenya avuga ko yishimira ko igitekerezo yagize cyo kwandika iki gitabo kivuga ku ihumure, na Leta yabitekerejeho igashyiraho gahunda yo gucana urumuri rutazima.

Ntirenganya Sylvestre wanditse igitabo "Urumuri rw'amahoro".
Ntirenganya Sylvestre wanditse igitabo "Urumuri rw’amahoro".

Aragira ati “Ikintu kinshimisha kugeza ubu ni ukuntu nagize igitekerezo cyo kwandika igitabo kivuga ku rumuri rw’amahoro, nyuma na Leta igashyiraho gahunda nziza yo gucana urumuri rutazima mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda.”

Ntirenganya kandi asaba abakiri bato bagenzi be barokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda ngo ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagashaka ibyo bakora bityo nabo bakabasha kwiteza kiteza imbere mu buzima bwabo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Ntirenganya afite imyaka umunani yicirwa ababyeyi n’abavandimwe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma yiki gikorwa nkomeje urugendo nkora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwibuka aho kugitekerezo cyanjye turimo gutegura urugendo rwo kwibuka ruzaba le 09/04/2016 saa 14h00. Rukazatangirira i Mugambazi rugana kurwibutso rwa Mvuzo. Kigali to day muzaze twifatanye.

Ntirenganya Sylvestre yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka