Urwibutso rwa Nyamata rubitse amateka menshi ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abantu barenga ibihumbi 45, rukaba rubitse amateka menshi agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukozi wa komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe kuyobora abaje gusura urwo rwibutso Leo Muberuka avuga ko gusura uru rwibutso ari mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro Abanyarwanda batabarika barushyinguyemo.

Ati “nk’uko bigaragara rwubatse mu rusengero mu cyahoze ari Paruwasi ya Nyamata, bakaba barahisemo kuyihindura urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw’igihugu kubera abantu benshi bahaguye n’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye”.

Anavuga ko umuntu na none atakwirengagiza amateka yaranze u Bugesera n’Abatutsi bari bahatuye uko bahatujwe ku ngufu hagamijwe kubatsemba.

Urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari kiliziya
Urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari kiliziya

Mu mwaka wa 1992 igihe Abatutsi bo mu Bugesera bari barahungiye muri Kiriziya ya Nyamata, Interahamwe zageze igihe zibafungira amazi n’ibindi umuntu akenera kugira ngo abeho.

Umutaliyanikazi witwa Tonia Locatelli agerageza kubarwanaho uko ashoboye ari byo ababikurikiranira hafi bavuga ko byatumye Leta ya Habyarimana ifata icyemezo cyo kumwikiza.

Nk’uko Muberuka akomeza abivuga ngo uriya Mutaliyanikazi Tonia Locatelli ni we washoboraga gutumanaho n’itangazamakuru ryo hanze akababwira amakuru.

Amaradiyo yavugiragaho atabariza Abatutsi bo mu Bugesera ni Radiyo BBC, RFI, Radiyo Vatikani ndetse n’ijwi ry’Amerika (VOA). Uwo Mutaliyanikazi ngo niwe washoboye kumena ibanga bwa mbere maze hanze bamenya ko Abatutsi bo mu Bugesera barimo kwicwa urw’agashinyaguro.

Imyenda y'abishwe muri Jenoside ni ibimenyetso bigomba kwitabwaho
Imyenda y’abishwe muri Jenoside ni ibimenyetso bigomba kwitabwaho

Mu magambo ye ati “ibyo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana bumva ko umugambi wabo wamenyekanye maze bazana abajandarume babiri babashyira ku irembo ry’urugo Locatelli yabagamo ni uko kuwa 09/03/1992 baramurasa ahita ajya iwe ari naho yaguye”.

Urwibutso rwa Nyamata kandi rushyinguyemo umutegarugori witwaga Mukandori Annonciata wishwe nyuma yo gushinyagurirwa no gufatwa ku ngufu n’abagabo barenze 20 bamuteye ibisongo maze baramwica. Iki nacyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane biranga urwibutso rwa Nyamata.

Mu gihe Jenoside yari ikomeje, Abatutsi bo mu Bugesera bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata ari benshi cyane ibwira ko bizabagendekera nko mu myaka ibiri yari ishize, kuko bahahungiye ari benshi bakarokoka.

Nyamara si ko byagenze kuko abari hagati y’ibihumbi icumi na cumi na kimwe bahatakarije ubuzima ku matariki 10/04/1994. Ibyo bishingirwa ku bantu bataburuwe mu cyobo rusange cyajugunywemo Abatutsi ahavuye imibiri ibihumbi icumi na mirongo inani; nk’uko Muberuka abivuga.

Imwe mu mibiri ishinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Imwe mu mibiri ishinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

Iyahoze ari kiriziya ya Nyamata yubatswe mu mwaka wa 1984, igirwa urwibutso nyuma yuko bisabwe n’abantu benshi barimo ababuriye ababo muri iyo kiriziya, ariko bibanza kwangwa n’abayobozi ba Kiriziya Gaturika aho bari bafite ipfunwe ko inzu y’Imana ikorerwamo amarorerwa nk’ayo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twebwe nk’amashami yashibutse bugesera Nyamata dushingire kumateka tugume mu mujishi wa ndumunyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi . kandi abacu nti mwazimye kuko twa shibutse kandi turamasura yanyu ikivi mwasize mutushije tucyusa

Umwali josiane yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

na Data, ariwe RUZINDANA Augustin niho bamutsinze abo bicanyi ariko mbaye umugabo kdi ndabona ko imbere heza hashoboka, nzaharanira kuba umugabo nkuko Data yari ari. mbabazwa iteka nuko yasuzuguwe nabo yari ahatse.ariko nyine uhagarikiwe ningwe aravoma,ntakuntu burugumesitire wa komini kanzenze yarikuba yabwiye abatutsi ko ntaho bahungira umuhutu.........,maze ngo uwo muhutu ntabakorere ibyo ashaka ariko kubashinyagurira. bari babiteguye kabisa, ariko babyeyi bacu kdi mfura z’inyamata tuzahora tubibuka kdi tuzaba intwari ntituzabasebya.ndabakunda mwese

Methode yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

genda bugesera ubitse imbaga y’abatutsi koko! amateka ya bugesera ntazigera yibagirana kuko yabaye intagereranywa ku batutsi bo mu rwanda, Niho genocide yageragerejwe inahatangirira mu kuyishyira mu bikorwa; gusa ubu abanyabugesera bamaze kwiyubaka kandi bari no kubaka igihugu cyabo, ikizere kirahari!!!

nzabu yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka