Urumuri rw’icyizere rutazima ni uburyo bwo gufata icyerekezo gikwiye cy’ejo hazaza
Ubwo urumuri rw’ikizere rutazima rwakirwaga mu karere ka Gicumbi tariki 06/03/2014, abaturage basanze ko ari urumuri rwo kubamurikira bakava mu icuraburindi ry’umwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi rukababera ikerekezo gikwiye cy’ejo hazaza.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, avuga ko urumuri rusobanura byinshi ariko cyane cyane kwihesha agaciro no kongera kubaka igihugu cy’u Rwanda hashingiye ku mateka meza bityo umwijima ukimurwa burundu. Ati “Ni ikizere ko Abanyarwanda bavuye mu mwijima bakajya mu mucyo”.
Kuzana urumuri rutazima mu karere ka Gicumbi by’umwihariko mu murenge wa Mutate hashingiwe ku mateka yihariye ya Jenoside muri uyu murenge ndetse kikaba ari ni igihe cyo kongera kuganira kuri ayo mateka mabi yaranze igihugu, no kuvuga ukuri ku byabaye kugirango abantu bongere biyubakemo ejo hazaza hazira Jenoside.
Uru rumuri kandi rugomba kubera Abanyarwada icyizere cy’agaciro babuze muri Jenoside baharanira kongera kwiha agaciro binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, we yavuze ko hakenewe abayobozi batemera ko Abanyarwanda bapfa bwa kabiri. Yijeje Abanyarwanda ko batazongera kubona abayobozi babi bashora urubyiruko muri Jenoside kandi ko u Rwanda rutazongera guhura na Jenoside ukundi.
Avuga ko abayobozi b’inyangabirama batazongera kugaragara muri iki gihugu cy’u Rwanda hazakomeza kubaho ubuyobozi butanga icyizere rugaha n’ihumure abanyagihugu.
Ati “buri muturage wese uri hano agomba guharanira ko uru rumuri rumurikira umutima we agaharanira ko ahari urwango hajya urukundo ahari umwijima hakajya urumuri rutazima”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yasabye abaturage kurangwa n’icyizere ndetse bakamurikirwa n’urwo rumuri bashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakubaka igihugu gishingiye ku bumwe.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi warokocyeye mu murenge wa Mutete Anastase Kamizikunze avuga ko ubwicanyi bwatangiye gukorwa kuva cyera ariko nyuma n’ubwo yaje kujya atotezwa ndetse akabuzwa n’amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye, Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yamufashije kwiga ubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE.
Asanga gahunda y’urumuri rutazima ni yimakazwa mu mitima y’Abanyarwanda nta vangura cyangwa indi Jenoside bizongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 1,039 aba ni ababashije kuboneka kuko abarokotse bavuga ko hari abandi batamenye aho baguye.
Urumuri rw’icyizere rwageze i Gicumbi ruvuye mu karere ka Rulindo, umushyitisi mukuru waruherekeje ni Dr Agnes Binagwaho, Ministre w’Ubuzima w’u Rwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uru rumuli rukomeze rutbere inzira y’ejo heza hazaza hashashe ubwiyunge ubusabane ndetse no gutahiriza umugozi umwe niryo terambere rirambye niyo mahoro atemba amata n’ubuki. komera Rwanda