Urumuri ni intangiriro y’inzira itazagira ikorosi riyisubiza inyuma - Min. Kamanzi

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko nubwo Abanyarwanda bakoze amarorerwa bakicana, hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu kuvugurura imibanire yabo, hakaba hari n’icyizere ko iyo ntambwe izakomeza ijya imbere aho gusubira inyuma.

Ibi Minisitiri Kamanzi yabigarutseho mu muhango wo kwakira urumuri rw’icyizere rutazima mu karere ka Rutsiro. Ni umuhango wabereye kuri sitade ya Mukebera y’akarere ka Rutsiro tariki 16/02/2014, hakaba hari hateraniye abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Mushubati, Gihango na Manihira yo mu karere ka Rutsiro.

Minisitiri Kamanzi asanga kuba urubyiruko rwagize uruhare runini muri uwo muhango bisobanura neza ikigamijwe.

Minisitiri Kamanzi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe yo kuva mu icuraburindi kandi ko itazigera isubira inyuma.
Minisitiri Kamanzi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe yo kuva mu icuraburindi kandi ko itazigera isubira inyuma.

Ati “icuraburindi abaribayemo ni Abanyarwanda bakuze, muri ibi bihe twitegura kwibuka, ikitugaruka ku mutima ni ipfunwe, ni agahinda, ariko na none uru rumuri ni cyo rushushanya ni icyizere turimo twinjiramo nk’u Rwanda, icyizere abana b’u Rwanda, abatoya, abazubaka ejo hazaza bafite, hagamijwe ko ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera kubaho”.

Minisitiri Kamanzi yagaragaje ko Abanyarwanda bo hambere bari babanye neza, ariko baza gucibwamo ibice, bakora amahano, baricana, umwanya nk’uyu rero ukaba ari uwo kwibaza impamvu ibyo byabaye.

Minisitiri Kamanzi ati “Abanyarwanda twabanaga neza, dushyingirana, tugabirana, bikagera aho bamwe bamena amaraso y’abandi nta soni bibateye, ariko turacyafite imbere yacu. Urumuri ni intangiriro y’inzira itazagira ikorosi riyisubiza inyuma, ni intangiriro y’inzira ikomeza, kandi icyiza ni uko dutangiye iyo nzira dufite imbaraga. Uko tumeze ubu mu mwaka wa 2014, si ko twari tumeze mu mwaka w’1994/95/96, kugera mu myaka twari tugihungabanye, mu myaka twari tukirimo kwiyubaka.”

Kuba abana ari bo batwaye urumuri rutazima biratanga icyizere cyiza cy'ejo hazaza.
Kuba abana ari bo batwaye urumuri rutazima biratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza.

Akarere ka Rutsiro kaje ku mwanya wa 13 mu turere twose urwo rumuri rumaze kuzengurukamo. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye abari aho baje kwifatanya n’abanya Rutsiro kwakira urumuri rw’icyizere, urumuri rutazima.

Yagize ati “kwakira urumuri rw’icyizere rutazima bisobanuye urumuri rw’Ubunyarwanda rutigeze ruzima, tuzahora duharanira twese haba mu mitekerereze, mu myumvire ndetse no mu bikorwangiro igihe cyose.”

Kwakira urumuri no kurugeza mu baturage bose ba Rutsiro ngo bifite akamaro gakomeye kuko bizatuma abo baturage bahorana icyizere cy’ejo hazaza heza, icyizere cy’u Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda rw’Abanyarwanda buje Ubunyarwanda nyabwo butazima kandi butazongera gupfa ukundi.

Abana baturutse i Muhanga bahereje urumuri abana bo mu karere ka Rutsiro.
Abana baturutse i Muhanga bahereje urumuri abana bo mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’akarere ati “ni urumuri ruzadufasha guhora dukorera mu mucyo, twiyubakira igihugu cyacu, kandi dufatanyiriza hamwe kurinda ibyiza tugenda tugeraho.”

Mu karere ka Rutsiro ni hamwe mu hakorewe igerageza rya Jenoside mu mwaka w’1992. By’agahomamunwa, Abatutsi bahungiye ku biro bya komini Rutsiro mu 1994 bazi ko bari buhakirire, ntibyabahiriye kuko ubwo bari mu nzu yari iy’ubukorikori ya komini Rutsiro, Abatutsi 1175 bose bahiciwe urw’agashinyaguro, kandi ari ho bagombaga gukirira.

Ibyo ngo bigaragaza igihe kirekire ubuyobozi bubi bwayoboye Abanyarwanda mu icuraburindi ryatumye batakaza Ubunyarwanda, aho Abanyarwanda bashishikarijwe n’ubuyobozi bubi amacakubiri yabagejeje no kuri Jenoside yoretse imbaga y’abatutsi batagira ingano.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yavuze ko kwakira urumuri rw'icyizere bisobanuye kuva mu icuraburindi no gukorera mu mucyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko kwakira urumuri rw’icyizere bisobanuye kuva mu icuraburindi no gukorera mu mucyo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ati “Gusa turashima Imana n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, bo bashoboye kubohora igihugu cyacu no kugikura mu icuraburindi ry’umwijima n’amacakubiri yatugejeje kuri Jenoside none ikaba imaze kumurikira igihugu cyose ndetse n’abanyamahanga.”

Urumuri rw’icyizere ni ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu mwijima w’icuraburindi bakinjira mu mucyo w’icyizere. Kwakira urwo rumuri ruri kuzenguruka hirya no hino mu turere ni igikorwa kibanziriza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abayobozi bakuru batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwakira urumuri rw'icyizere mu karere ka Rutsiro.
Abayobozi bakuru batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwakira urumuri rw’icyizere mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uru rumuli rumaze kuzanzahura imitima yabenshi babona inzira nziza igihugu cyacu cyrekeje mo , turubumbatire rutazima ruhore rumurikira imitima yabanyarwanda yashegeshwe, gusa icumu ryarunamuwe ntibizongra ukundi, ahubwo ndi umunyarwanda itubere ipfundo ryi gukomeza gusenyera umugozi umwe twiyubakira umuryango nyarwanda

shingiro yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

kuri njye ntekereza ko urumuri rwagakwiye kutubera ishusho n’amahitamo abanyarwanda twafashe yo kubaka igihugu twibonamo twese kitagira amacakubiri kitarangwano umwijima

gisele yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka