Umuryango Survie wateguye igikorwa kinenga Ubufaransa gukingira ikibaba abakekwaho Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango “Survie” wateguye igikorwa kigamije guhamagarira igihugu cy’Ubufaransa kureka gukomeza gukingira ikibaba abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyiswe “Imyaka makumyabiri y’umuco wo kudahana-Ubufaransa, umufatanyacyaha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” kizaba ku wa gatandatu tariki 5 Mata 2014 i Paris mu Bufaransa.

Uyu muryango “Survie” ngo urimo gutegura iki gikorwa ku buryo kizagera hose mu gihugu cy’Ubufaransa aho bazazenguruka bambaye imyambaro y’umukara bafite inyuguti zanditseho ngo “Rwanda 1994 France complice” bishatse kuvuga ngo Ubufaransa, umufatanyacyaha ku byabaye mu Rwanda mu 1994.

Ubutumwa umuryango "Survie" utanga muri iki gihe isi yose yibuka ku nsuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa umuryango "Survie" utanga muri iki gihe isi yose yibuka ku nsuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho bishoboka ubu butumwa ngo bakazajya bagenda babuha n’abagenzi bihitira. Uyu muryango ugira uti “Hazakenerwa n’abantu baturutse imihanda yose kugira ngo dusobanurire abagenzi bihitira impamvu y’igikorwa nk’iki”. Ngo bazanaboneraho gutambutsa impapuro (tract) ziriho ibibazo inyuma hakabaho ubusobanuro ku mpamvu y’umunsi nk’uyu.

Umuryango Survie uratumira isi yose kuzifatanya na wo muri iki gikorwa kizaba ku wa gatandatu tariki 5 Mata 2014 i saa cyenda z’amanywa kikabera ahitwa Stravinsky (Niki de Sait Phalle) iruhande rwa Beaubourg. Baragira bati “Uko tuzaba benshi niko igikorwa cyacu kizarushaho kugaragara.”

Survie ni umuryango uharanira guhindura politiki y’Ubufaransa muri Afurika. Mu butumwa bwawo bw’ingezi bagira bati “J’agis contre la Françafrique = je soutiens Survie” bishatse kuvuga ngo namaganye politiki y’Ubufaransa muri Afurika nshigikiye gukomeza kubaho.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka