Rutsiro: Abacururiza i Congo Nil bibutse bagenzi babo bazize Jenoside

Abacuruzi bo mu isantere ya Congo Nil iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baharanira ko itazongera kubaho.

Abo bacuruzi bavuga ko basanzwe bibuka, ariko ikaba yabaye inshuro ya mbere santere yabo y’ubucuruzi ibikora mu buryo bw’umwihariko.

Muri uwo muhango wabaye tariki 12/07/2013, Uwotuyituye Jean d’Amour, uhagarariye abacuruzi bo muri iyo centre yavuze ko bicaye hamwe basanga ari byiza kwibuka, kuko iyo santere yahozemo abacuruzi bahitanywe na Jenoside.

Bakaba babikoze mu rwego rwo kwibuka by’umwihariko abo bacuruzi, harimo uwitwa Kanuma Deo, Ndagiyimfura Thomas, n’abandi bahacururizaga.

Bamaganye Jenoside kuko ibangamira ubucuruzi bwabo n'iterambere ry'igihugu.
Bamaganye Jenoside kuko ibangamira ubucuruzi bwabo n’iterambere ry’igihugu.

Intego nyamukuru yatumye abo bacuruzi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo ni ukugira ngo Jenoside itazongera kubaho kuko iyo habayeho ibikorwa nk’ibyo bigayitse by’umutekano mucye bibangamira ubucuruzi bwabo ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Nk’abacuruzi icyo duharanira ni umutekano w’ibyacu n’abacu, ubwo rero igihugu iyo gifite amahoro, nta Jenoside irimo, ubucuruzi butera imbere.

Mbese muri rusange duharanira ko itakongera kubaho kuko ububi bwayo ntawe utabubona. Ari uwayirokotse n’uwayigizemo uruhare, iyo urebye ku mpande zombi usanga nta wakwifuza ko byongera kuba mu gihugu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, madame Nyirabagurinzira Jacqueline yashimiye abo bacuruzi kubera igitekerezo bagize kandi bakagishyira no mu bikorwa.

Nyirabagurinzira yavuze ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko icyiciro nk’icyo iyo cyibutse, bibuka bagenzi babo bari abacuruzi icyo gihe, bakibuka uruhare na none bagenzi babo babigizemo, noneho kandi ugasanga bakusanyije n’inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Basuye urwibutso rwa Congo Nil biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho.
Basuye urwibutso rwa Congo Nil biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho.

Ati “Ibyo rero biduha icyizere cy’uko abantu, ibibazo babigize ibyabo kandi biteguye kubishakira ibisubizo, bityo mu gihe kizaza na ya gahunda yo kwigira tukazashobora kuyigeraho.”

Igitekerezo abo bacuruzi bagize cyo kwibuka cyajyanye no gusura urwibutso rwa Congo Nil barutera inkunga y’ibihumbi 50, baremera n’abarokotse Jenoside babiri batishoboye, aho buri umwe muri bo bamuguriye itungo rigufi kugira ngo n’uhinga utuboga abashe kubona agafumbire, nk’uko babigarutseho mu mpamvu yatumye babaha ayo matungo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomeze kwihangana iyadusigaje iratuzi kandi idufitiye akazoza .gusa tugomba kubaho tukabaho n’ahabacu twabuze .
ndabibarije mwandusha kumenya ku ibuka kunshuro ya 20 insanganyamatsiko(tuziha iyihe ntego )?

HATEGEKIMANA Charles yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka