Rusizi: Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukubasubiza agaciro bambuwe
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanganishije abakozweho na Jenoside anibutsa ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside ari ari ukubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro kandi yibutsa ko kwibuka ari umuco.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nizeyimana Oscar, yibukije ko insanganyamatsiko tugenderaho twibuka kuri iyi ncuro igira iti “twibuke twiyubaka’’ bityo muri uyu mwaka hakaba hari gahunda irambuye yo gufasha abacitse ku icumu harimo kuvugurura amazu ashaje, gufasha abagifite ibabazo by’ubuzima ndetse no kugaruza imitungo y’abana barokotse Jenoside baringanijwe.
Yashishikarije abarokotse kudaheranwa n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo ahubwo ko urumuri rw’icyizere rwacanywe mu gihugu buri wese akwiye kurubona akarurangamira kandi akarugenderamo kugirango tuzagere aheza twese twifuza.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Rusizi wabereye mu murenge wa Giheke ku rwibutso rw’uyu murenge aho batangiye bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Mubafashe ijambo bose bagiye bagaruka ku bimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 20 ingabo zahoze ari iza FPR zihagaritse Jenoside.
Rurangirwa Leon yavuze uburyo Jenoside yateguwe kugeza ibaye ndetse avuga muri make ubuzima banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bihishaga mu cyayi bagahigwa ndetse hifashishijwe n’imbwa abandi bagatabwa mu misarani.
Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nyuma ya Jenoside ubu Abanyarwanda bari mu rumuri rutazima n’icyizere bakesha Leta y’Abanyarwanda ko kandi hari icyizere cy’uko ababakomokaho bazabaho ubuziraherezo.
Mu ijambo rye umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste, yakomeje ashimira imibereho abarokotse Jenoside babayeho, aho yanashimiye FARG, IBUKA na minisiteri y’ubuzima kuko babafasha kunoza imibereho y’abarokotse Jenoside.
Imibiri ishyinguye ku rwibutso rwa Giheke yari iteganyijwe kuyimurira mu rwibutso rwa Nyarushishi muri uyu mwaka ariko bikaba bitarabashije gutungana ariko umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi yasezeranyije ko bitarenze umwaka wa 2015 iyo mibiri izaba yamaze kwimurwa.
Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanganishije abakozweho na Jenoside aho yibukije ko mu gihugu hose haguye abantu basaga miliyoni mu gihe gito kitarenze iminsi ijana , hakaba habararurwa abasaga ibihumbi mirongo itatu b’inzirikarengane baguye mu karere ka Rusizi.
Yasoje abwira abari aho ko ibiganiro bizagarukwaho muri iki cyumweru ari ibiganiro bigaragaza inzira twanyuzemo n’aho tugeze ndetse n’aho tugana byerekana isano ikomeye nyamukuru dufitanye ko ari iy’Ubunyarwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|