Rusizi: Abarokokeye i Gihundwe banenga abashumba ba ADEPER babatereranye aho kubarwanaho

Abarokokeye Jenoside mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe mu w’1994 baranenga abahoze ari abashumba n’abayobozi bakuru b’itorero ADEPER babatereranye ubwo bicwaga n’interahamwe, nyamara kandi Imana yarabimitse kugira ngo baragire neza umukumbi wayo.

Nzamwita François, umwe mubaharokokeye avuga ko abo bashumba batereranye abayoboke babo baricwa nyamara bari babahungiyeho ku cyicaro cy’amatorero yabo bahizereye amakiriro, ariko bagatungurwa n’uko ariho baguye kandi ntibatabarwe n’abashumba.

Abanyeshuri b'urwunge rw'amashuri rwa Gihundwe mu rugendo rwo kwibuka abari abakozi b'icyo kigo n'imiryango yabo bazize Jenoside.
Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe mu rugendo rwo kwibuka abari abakozi b’icyo kigo n’imiryango yabo bazize Jenoside.

Ibi yabivuze ku wa 03 Gicurasi 2015, ubwo bibukaga abari abakozi b’iryo shuri ndetse n’imiryango yabo bagera kuri 34 baguye muri icyo kigo.

Muri uyu muhango, hamaganywe bikomeye abakoze Jenoside hanashimirwa abagize ubutwari bwo kurokora abahigwaga muri icyo kigo, barimo Masumbuko François waje kureba abari bakirimo akuka akabajyana kwa muganga.

Abayoboke ba ADEPER bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe.
Abayoboke ba ADEPER bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko kwamagana abari abanyamadini n’amatorero bashoye abayoboke babo muri Jenoside ari ingirakamaro kuko ari intambwe iganisha ku iterambere ryiza hakumirwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, dore ko mubihe bishize batabyumvaga neza.

Yavuze kandi ko umunsi wo kwibuka ari n’igihe cyo kubonera ho gushimira abagize uruhare rwose mu kurokora abantu mu gihe cya Jenoside.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'itorero ADEPER kwibuka abazize Jenoside baguye mu rwunge rw'amashuri rwa Gihundwe.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’itorero ADEPER kwibuka abazize Jenoside baguye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe.

Nsigaye yavuze ko mu bashimirwa ku isonga haza ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zemeye kurara rwa ntambi, ntizite ku nzara n’inyota n’urugendo rukomeye rwari ruruhije muri urwo rugamba, netse zimwe muri zo zikemera no guhara amagara yazo ngo zihagarike ayo mahano isi yose yari yananiwe guhagarika.

Abarokokeye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe rw’itorero ADEPER banashimira izindi nzego zitandukanye harimo IBUKA ndetse n’itorero rya ADEPER kuba barabazirikanye bakababa hafi nyuma ya Jenoside, bakabubakira amazu yo kubamo ubu bakaba bari kugenda biyubaka ku buryo ntawaheranywe n’agahinda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka