Rulindo: Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 21 irarimbanije

Akarere katangiye imyiteguro yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inama yahuje abaturage, abahagarariye AVEGA na Ibuka ku rwego rw’imirenge n’akarere, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abakozi b’akarere bafite kwibuka mu nshingano zabo.

Iyi nama yagarutse cyane ku gusaba abaturage kugira Abayobozi b’akarere ka Rulindo kuzagira iki gikorwa icyabo, bagakangurira n’abatarakiyumvamo murwego rwo guha abazize Jenoside agaciro.

Iyi nama yitabiriwe n'ingeri zitandukanye z'abaturage n'abayobozi mu karere ka Rulindo.
Iyi nama yitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage n’abayobozi mu karere ka Rulindo.

Abitabiriye iyi nama bafashe umwanzuro wo kuzakoresha inkunga yabonetse baha umuriro w’amashanyarazi ingo 56 z’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye batujwe ku mudugudu bo mu mirenge ya Burega, Shyorongi, Mbogo, Masoro, Rusiga na Cyinzuzi.

Ibyo bakazabikora kuko hari abo insinga z’amashanyarazi zinyura imbere y’amazu yabo ariko nta bushobozi bafite bwo kubona ku muriro kubera ikibazo cy’amikoro make.

Abayobozi basabye abaturage kugira igikorwa cyo kwibuka icyabo.
Abayobozi basabye abaturage kugira igikorwa cyo kwibuka icyabo.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka, harimo gusukura by’umwihariko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rulindo, gusura abarokotse iyi jenoside no ku gikorwa cyo gushyingura imibiri 21 yabonetse mu Mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Murambi.

Abitabiriye iyi nama bakaba basabwe gushishikariza abaturage bose kuzitabira ibiganiro mu gihe cy’icyunamo, no gukomeza gushishikariza ibigo bikorera mu Mirenge yabo kuzitabira igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside ku nshuro ya 21 ari benshi .

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka