Rulindo: Barashaka ko imibiri y’abazize Jenoside yose ishyingurwa mu cyubahiro uyu mwaka

Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.

Ibi biri mu butumwa abayobozi b’ako karere basabwe kugeza ku baturage bose, nk’uko byemejwe n’inama y’umutekano yabereye muri ako karere ka Rulindo kuwa 31/03/2014.

Abitabiriye iyi nama bagizwe n’abayobozi b’akarere, ab’imirenge ndetse n’abashinzwe umutekano bagaragaje aho imyiteguro yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 igeze, banagaragaza ibyakorwa kugira ngo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birusheho kugenda neza mu karere ka Rulindo.

Muri iyi nama abayobozi basabwe gukangurira abaturage kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa iri kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro. Basabwe kandi gukangurira abaturage gusura abacitse ku icumu, kubahumuriza no kubafasha kwibuka ababo biyubaka.

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo hamaze kuboneka imibiri y’abantu 15 yakuwe mu mirenge itandukanye, aho yagiye igaragazwa n’abazi aho iyo mibiri yabaga iherereye, ikaba izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga.

Abayobozi mu karere ka Rulindo bayoboye inama itegura ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi mu karere ka Rulindo bayoboye inama itegura ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi abayobozi mu nzego z’umutekano n’imirenge basabwe ni ugutegura abantu bazatanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka kuko ngo mu bihe byashize hari ubwo hagaragaye abatanga ibiganiro batazi neza ibyo babwira abaturage.

Abayobozi bemeje ko umuntu ugomba gutanga ikiganiro agomba kuba azwi kandi anasobanukiwe ibyo aganiriza abantu, agatanga ubutumwa buhumuriza kandi bufasha Abanyarwanda.

Basabwe ko muri buri mudugudu abaturage bagomba kurebera hamwe umuntu usobanukiwe neza ngo kuko akenshi iyo abantu baturanye baba baziranye kandi bazi uwabasha kurusha abandi, Abanyarwanda bakazabasha kwibuka neza kandi biyubaka.

Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 mu karere ka Rulindo bizatangirira ku rwibutso rwa Mvuzo ruri mu murenge wa Murambi, bizasorezwe ku rwibutso rwa Rusiga ruherereye mu murenge wa Rusiga.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka ikaba igira iti “Kwibuka Twiyubaka.”

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka