Rukara: Batewe impungenge n’imibiri ishyinguye mu mva yatangiye kwangirika kandi urwibutso rutaruzura

Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 y’i Karubamba mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yatangiye kwangirika ku buryo hari impungenge ko muri iki gihe cy’imvura amazi yayinjiramo akangiza imibiri isaga ibihumbi umunani iyishyinguyemo.

Iyo mva yubatswe mu mwaka wa 1995, ariko ntiyubatswe ku buryo burambye kuko byari muri gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside.

Imva yo mu rwibutso rushyashya isa n'aho yuzuye.
Imva yo mu rwibutso rushyashya isa n’aho yuzuye.

Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rukara Nzeyimana Peter avuga ko baherutse gukorana inama na komite y’abacitse ku icumu rya Jenoside, bigaragara ko iyo mva ishobora kugwamo mbere yo gukuramo imibiri iyishyinguyemo. Izo mpungenge ngo ziraterwa n’uko ziimwe zasadutse ku buryo amazi ngo ashobora kwinjiramo cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Abaturage bo mu mirenge ya Gahini, Rukara, Mwiri na Murundi yari igize icyahoze ari komini Rukara bari bishyize hamwe batanga amafaranga yo kubaka urwibutso ruzimurirwamo iyo mibiri. Ubushobozi bw’abaturage ngo bwabaye buke bidindiza iyubakwa ry’urwo rwibutso.

Urwibutso rusigaje kurusakara no kurukorera amasuku.
Urwibutso rusigaje kurusakara no kurukorera amasuku.

Nyuma hiyambajwe abafatanyabikorwa b’umurenge wa Rukara batanga inkunga kugeza imva yuzuye. Abaturage ngo bongeye kwitanga amagfaranga angana na miriyoni enye mu cyiciro cya kabiri kugira ngo urwo rwibutso rusakarwe, ariko amafaranga yo kurwuzuza ntaraboneka.

Urwo rwibutso rusigaje kurusakara no kurukorera amasuku kugira ngo rwuzure. Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza avuga ko kugira ngo rube rwuzuye hakenewe nibura miriyoni zigera kuri esheshatu, hatabariyemo ingengo y’imari izakenerwa mu gikorwa cyo kwimurira iyo mibiri muri urwo rwibutso.

Iyo mibiri yagombaga kuba yarashyinguwe mu rwibutso rushya mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, ariko ntibyakunze kuko ubushobozi bwo kurwuzuza bwakomeje kubura.

Imva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside y'i Karubamba.
Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside y’i Karubamba.

Akarere ka Kayonza ngo kashyize mu mihigo ya ko urwo rwibutso. Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rukara avuga ko byaba byiza akarere gasohoye amafaranga yo kuzuza urwo rwibutso vuba kugira ngo imibiri ishyinguye muri iyo mva iri kwangirika ishyingurwe vuba imv ishyinguyemo itarasenyuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko nta mafaranga ako karere kari karateganyije yo kubaka urwo rwibutso, akavuga ko kari kateganyije ayo gushyingura gusa.

Cyakora avuga ko hari amafaranga yateganyirijwe icyo gikorwa mu gihe ako karere kazaba gasubiramo ingengo y’imari ya ko.

Yanatanze icyizere ko mu kwezi kwa kane ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iyo mibiri izimurirwa mu rwibutso rushya kuko ngo ruzaba rwaruzuye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka