Ruhango: Mu muganda rusange hatunganyijwe ahazashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 60

Mu muganda rusange wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25/01/2014 mu karere ka Ruhango, hakozwe ibikorwa byo gutunganya urwibutso rw’ahitwa Kinazi, ahateganyijwe kuzashyingurwa imibiri isaga ibihumbi 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibiri izashyingurwa aho yari imaze imyaka 20 mu cyobo kinini bita icya “CND” cyari cyaracukuwe ahitwa ku Rutabo mu murenge wa Kinazi.
Biteganyijwe ko iyi mibiri izatangira kuvanwa muri iki cyobo tariki ya 08/02/2014, igatangira gutunganywa neza ikazashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Aha Abanyaruhango n'abayobozi bari mu muganda mu bikorwa byo gutegura ahazashyingurwa imibiri ibihumbi 60 y'abazize Jenoside
Aha Abanyaruhango n’abayobozi bari mu muganda mu bikorwa byo gutegura ahazashyingurwa imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse wari witabiriye uyu muganda rusange, yasabye abaturage gukomeza kwitegura neza anabibutsa ko iki gihe cyo guhererekanya urumuri kidakwiye kwitiranywa n’igihe cyo kwibuka Jenoside kuko ubusanzwe gitangira ku ya 07/04/2014.

Ubu ahubwo ngo ni umwanya wo gutegura kwibuka kugira ngo igihe kizagere imitima y’abantu yaramaze kwiyakira n’ibikorwa nyirizina byarateguwe neza.

Urutse urumuri rutazima rwamaze kugezwa muri uyu murenge wa Kinazi ndetse hakaba haanakorerewe uyu muganda wo gutunganya urwibutso, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yavuze ko ibikorwa byo gukomeza gutegura kwibuka bizakomeza.

Aha abayobozi b'Intara y'Amajyepfo barirebera aho imirimo yo gutegura ahazashyingurwa imibiri y'abazize Jenoside igeze
Aha abayobozi b’Intara y’Amajyepfo barirebera aho imirimo yo gutegura ahazashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside igeze

Yagize ati “ Si ibi bikorwa byonyine gusa, kuko turashaka no gukomeza tukegera abarakotse Jenoside tukamenya ibibazo bafite, tukabasanira amazu, tukabubakira n’ibindi. Kugira ngo igihe cyo kwibuka kizagere baramaze kwiyakira no kwiyubakamo ikizere.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge, bavuga ko bagitwerwa ishavu ry’ababo bishwe ariko kugeza ubu bakaba batarabashyingura mu cyubahiro. Gusa ngo baterwa icyizere n’uko inzego zose zagihagurukiye kugira ngo imibiri ibonetse yose ishyingurwe mu cyubahiro.

Marie Josee Ntakirutimana atuye mu kagari ka Burima umurenge wa Kinazi agira ati “Nibyo koko tumaze kwiyubaka, ariko agahinda k’abacu ntikashira. Icyiza ni uko tubona inzego zose z’ubuyobozi n’Abanyarwanda benshi badufata mu mugongo kandi bakemeza ko bitazongera ukundi.”

Iyi ni imva yamaze kuzura, ubu harubakwa iya kabiri
Iyi ni imva yamaze kuzura, ubu harubakwa iya kabiri

Uru rwibutso rw’akarere ka Ruhango, rugizwe n’imva ebyiri, imwe yamaze kuzura indi nayo ikaba iteganyijwe kuzura mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Uretse uyu muganda wakozwe hatunganywa uru rwibutso, hanatewe ibiti bisaga ibihumbi 4, hakaba hanateganyijwe ko hagomba kubakwa ubusitani kugira ngo ukwezi kwa Mata kuzagere hameze neza.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kubona kugeza ubu hari imibiri itarashyingurwa ahantu henshi mu gihugu ariko igihe kirageze abantu babishe ngo bavugishe ukuri maze abatarahabwa icyubahiro bambuwe nabo bakagisubizwa

Narababaye yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

abacu bishwe nabi bakajugunywa nk’imyanda igihe bagomba gusubizwa icyubahiro bambuwe kandi ibi bibereka ko hari abakibazirikana

sabine yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka