Ruhango: Mu Indangaburezi College of Education hatangijwe AERG

Mu ishuri rikuru rya Indangaburezi College of Education “ICE” riherereye mu karere ka Ruhango hatangijwe umuryango wa AERG, mu rwego rwo gukomeza kwita kubana bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Muri uwo muhango wabaye tariki 03/04/2014, abanyamuryango ba AERG ICE bagera kuri 200, bavuze ko biteguye gufatanya kugirango bunganirane mu bibazo bahura nabyo bya buri munsi, ndetse banakomeza kwiyubakamo icyizere, baharanira kusa ikive ababo basize batushije.

Ubwo hafungurwaga AERG ku mugaragaro muri ICE.
Ubwo hafungurwaga AERG ku mugaragaro muri ICE.

Umuyobozi wa AERG mu kigo Indangaburezi College of Education, Niyigena Francois, yavuze ko bishimiye cyane kuba babaye abanyamurayango ba AERG ku rwego rw’igihugu, ngo bakaba biteguye gukora cyane kugirango biteze imbere bafatanya kwiteza imbere banateza igihugu cyabo imbere.

Theogene Ndagijimana umuhuzabikorwa wungirije wa AERG ku rwego rw’igihugu wari witabiriye gufungura AERG-ICE ku mugaragaro, yavuze ko biteguye gukorera ubuvugizi barumuna babo kugirango nabo batere imbere.

Abanyamuryango ba AERG muri ICE.
Abanyamuryango ba AERG muri ICE.

Murangira Jean Bosco ushinzwe umutungo mu Indangaburezi College of Education, yabwiye abanyamuryango ba AERG bashya ko bagomba kuba inangarugero muri iki kigo ndetse bagaharanira guhindura akarere ishuri riherereyemo, kugirango abababona bifuze kumera nkabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze! gusa nibaza ikibura kgo ICE itange diploma!

jacky yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Nibyizacyane Turabyishimiye Ahubyo muzahashyire na A.0"

M-marcel yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka