Nyuma y’imyaka 21 baracyashakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite abantu babo biciwe kuri Komini Rouge yari iri mu karere ka Rubavu, bavuga ko hari abantu babo batarashobora kubona ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi barajyanywe kwicirwa Komini Rouge.

Mu rwibutso rwa Komini Rouge mu mujyi wa Gisenyi, rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 4613 yashyinguwe mu cyubahiro 2014.

Abaturage n'inzego z'umutekano mu gikorwa cyo gushaka imibiri yabiciwe Komini Rouge.
Abaturage n’inzego z’umutekano mu gikorwa cyo gushaka imibiri yabiciwe Komini Rouge.

Kabanda Innocent ukuriye Ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko umubyeyi we yiciwe Komini Rouge tariki 7/4/1994. Avuga ko yibuka neza uko umubyeyi we bamujyanye yambaye kandi yizeraga ko nibashyingura mu cyubahiro nawe azashyingurwa ariko yatunguwe no kutamubona.

Kabanda avuga bamwe mu bagize uruhare bakomeje kwinangira kuvuga aho bajugunye abo bishe.

Igikorwa cyo gushaka imibiri yatawe mu byobo bya Komini Rouge cyabaye 2014.
Igikorwa cyo gushaka imibiri yatawe mu byobo bya Komini Rouge cyabaye 2014.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside ya Korewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi, ikibazo cyo gutanga amakuru ku bantu bishwe muri Jenoside cyagarutsweho, havugwa ko n’ubu hari abantu bazi aho imibiri igitabye ariko badatanga amakuru ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Tariki 13/4/2015 mu gusoza icyumweru cy’icyunamo muri Gereza ya Rubavu iherereye Nyakiriba, bamwe mu bagororwa bagize uruhare muri Jenoside bameye icyaha bakagisabira imbabazi bavuze ko bagaya bagenzi babo banga gutanga amakuru kuhagitabye abishwe.

Kabanda Innocent atanga ubuhamya bw'uburyo ubwicanyi bwari bumeze kuri Komini Rouge.
Kabanda Innocent atanga ubuhamya bw’uburyo ubwicanyi bwari bumeze kuri Komini Rouge.

Kayitana umwe mu bagize uruhare muri Jenoside avuga ko aterwa ipfunwe n’ibyo yakoze muri Jenoside, agahamagarira abandi bagororwa bafunganywe gutanga amakuru y’ahagitabye abantu bishwe muri Jenoside kugira ngo abarokotse bashobore kubashingura mu cyubahiro.

Kabanda innocent avuga ko Komini Rouge hiciwe abantu bagera ku bihumbi 20, akemeza ko kuba 4.613 aribo babonetse hari indi mibiri itaragaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr. Bideri Diogene impuguke mu kigo k’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwarabogamye rukatira Col. Anatole Nsengiyumva imyaka 15 y’igifungo mu gihe benshi mu bo yashoye mu bwivanyi bamushinja.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo biba bitoroshywe bwose ariko twibuke kandi dusabe nanone ababa bazi aho imibiri y’abacu ishyinguye ko babivuga maze nayo igashyingurwa mu cyubahiro

servant yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka