Nyaruguru: Kuvuga ukuri kuri Jenoside, inzira nyayo yo guhashya abayihakana –Senateri Nkusi

Senateri Prof. Laurent Nkusi atangaza ko kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, aribwo buryo nyabwo bwo guhangana n’abayihakana n’abayipfobya, kuko bo ngo bifuza ko ukuri kutamenyekana.

Ibi Senateri Nkusi yabitangarije mu muhango wo kwibuka abatutsi basaga ibihumbi 33 baguye kuri Paruwasi ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, umuhango wabaye ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015.

Ati “Tugomba kubivuga, kuko hari abo twita “Killers of Memory”, bashaka ko ukuri kutavugwa, bakumvikanisha ko ibyabaye bidashoboka ku mwana w’umuntu, ariko gukomeza kuvuga ukuri nibyo bibaca intege, nibwo buryo bwo kubarwanya”.

Senateri Nkusi avuga ko kuvuga ukurir kuri Jenoside aribwo buryo bwo guhashya abayihakana.
Senateri Nkusi avuga ko kuvuga ukurir kuri Jenoside aribwo buryo bwo guhashya abayihakana.

Senateri Nkusi na we uvuka mu gace kegereye Cyahinda, yavuze ko abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura Gikongoro batangiye kwicwa kuva kera kandi byose bigatizwa umurindi n’abari abayobozi icyo gihe, ariko cyane cyane muri aka gace ka Cyahinda, hakavugwa uwitwa Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Nyakizu, ndetse na Biniga Damien wari Superefe w’iyahoze ari Superefegitura ya Munini.

Mu buhamya bwatanzwe na Kamutesa Consolée warokokeye aha i Cyahinda, yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe kuva kera.

Senateri Nkusi ashyira indabo ku mva ishyinguye imibiri y'abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Cyahinda.
Senateri Nkusi ashyira indabo ku mva ishyinguye imibiri y’abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Cyahinda.

Kamutesa ngo mu gihe cya Jenoside yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyahinda, ariko ngo igihe cyose yahoraga ahanganye n’uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari komini Nyakizu, ku buryo ngo yanahoraga amushinja ko yacukuye icyobo kirekire cyo kuzajugunyamo abahutu.

Kamutesa avuga ko mbere gato y’uko Jenoside itangira hari abantu bagiye bamubwira ko muri iyo minsi akwiye kwitonda kuko ngo hari ikintu kidasanzwe cyagombaga kuba mu gihugu, ariko we ngo ntamenye icyo aricyo, gusa nyuma ngo agasanga baramuciraga amarenga y’uko hari Jenoside igiye kuba.

Hashyinguwe imibiri 86.
Hashyinguwe imibiri 86.

Ati “Umugabo wari umuganga mu Irango yambajije igihe nzagira kuzana imiti y’abarwayi b’igituntu I Kigali, mubwiye ko nzajyayo ku wa gatanu tariki 06 Mata 1994, arambuza ngo sinzajyeyo kuko I Kigali hazaba akantu, kandi yari perezida wa CDR mu Irango. Icyo gihe sinamenye ibyo aribyo, ariko nabimenye bukeye ko abatutsi batangiye kwicwa”.

Mu gihe i Cyahinda bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, hashyinguwe imibiri 86 yabonetse hirya no hino mu karere, iyi ikaba yaje isanga indi 33.500 yari isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso.

Chales RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baratwishe ariko ntitwashize, uko niko gutsindwa kwabo!!!! ntidukwiye kwibagirwa kandi mube tayari koko umuhanga yaravuze ngo: amateka yisubiramo, igihugu tukirimo kubw’umututu w’imbunda kuko abahora biteguye kuza barasa barimbura umututsi wese baracyahari n’abanyaburayi babashyigikiye. ntago tugomba kwasama!!! nyuma ya genocide yakorewe abayahudi, umuhanga yaravuzengo: twe dukwiye kwiga igisirikare na politike (politics) kugirango tutazongera kwicwa, uko niko abatutsi bagomba kubaho m’u Rwanda

mugabo yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka